KNC yasheshe Gasogi United

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asheshe iriya kipe kubera “umwanda” avuga ko uri mu mupira w’amaguru.

KNC yafashe icyo cyemezo nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona Gasogi United yari imaze gutsindwamo na AS Kigali igitego 1-0.

KNC mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusesa Gasogi United nyuma y’incuro nyinshi imisifurire itamubanira.

Yagize ati: “Turambiwe umwanda uri muri football. Ntabwo dushobora gukina hatarimo fairness [ukubanirwa] kuko dutanga umwanya wacu, tugatanga amafaranga. Mushobora kuba mugiye gutungurwa n’icyo ngiye kubabwira, ariko ikipe ya Gasogi ndayisheshe guhera uno munsi”.

“Ntabwo dushobora kuzajya dukina ubona ibintu biri aho ngaho, twihanganiye arbitrage [imisifurire] incuro nyinshi ariko ibi ntabwo byatera imbere. Rwose ari muri development [kuzamura impano z’abakiri bato] no mu buryo bwose ikipe yitwa Gasogi ndayisheshe”.

KNC yavuze nyuma yo gusesa iyi kipe agiye kureba abo abereyemo imyenda akabashyura, ndetse atanga uburenganzira ku bakinnyi be bwo kuba bakwerekeza ahandi.

Gasogi United yagombaga guhura na APR FC muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro.

KNC yarahiye ko uyu mukino ikipe ye itazawukina, ndetse yemeza ko APR FC bari kuzahura yahise igera muri ½ cy’irangiza.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. KNC yasheshe Gasogi United
    Reka rrka ye kubabeshya buriya arabona ari guhomba cash zamushiranye ye kwihagararaho, ni gute wasesa ikipe nk’iriya gutyo ? Ahubwo se kuki atategereje ngo agurishe abakinnyi buhoro buhoro, igihombo twese turakigira ntawe bitageraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *