Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yatangaje ko akomeje ku cyemezo yafashe cyo gusesa iyi kipe y’umupira w’amaguru.
Ku wa Gatandatu atriki ya 27 Mutarama ni bwo KNC yatangaje ko asheshe Gasogi United, nyuma yo kurambirwa “umwanda uri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda”.
Ni icyemezo uyu mugabo yatangaje nyuma yo kutishimira ibyemezo byerekeye imisifurire byagiye bifatirwa mu mukinno w’umunsi wa 18 wa shampiyona Gasogi yai imaze gutsindwamo na AS Kigali igitego 1-0.
KNC agitangaza ko asheshe iriya kipe abenshi babyise imikino, kuko mu myaka ibiri yari yabanje na bwo yari yatangaje ko asheshe iriya kipe ariko biikaza kurangira afashe icyemezo cyo kuyigumisha muri shampiyona.
Uyu mugabo usanzwe ari umushabitsi mu kiganiro yahaye Fine FM kuri uyu wa Mbere, yavuze ko kuri iyi nshuro ikipe ye yayisheshe burundu.
Ati: “Ndashaka kubwira abo numvaga bavuga ngo ni ‘brag’ [imikino] ko nta brag irimo, kandi ndatekereza ko ntari umugabo ujya kuvuga ibintu rimwe, kabiri, gatatu ngo umuntu abikiniremo.”
KNC yasobanuye ko hari byinshi byatumye afata icyemezo cyo gusesa iriya kipe ye, harimo kuba “yari amaze igihe asifurirwa nabi no kugambanirwa”, hanyuma aho kugira ngo FERWAFA igire icyo ibikoraho bikarangira imutumiye kugira ngo imuhane.
Ni ibintu avuga ko byabayeho kenshi gusa agahitamo kubyihanganira.
Yavuze ko nko ku mukino ikipe ye yatsinzwemo na AS Kigali byagaragaraga ko umusifuzi yaje afite gahunda yo “gukasa Gasogi United”, kugeza umunyezamu wa AS Kigali atinza umukino nkana ariko bikarangira atabihaniwe.
KNC by’umwihariko ntiyumva impamvu uwo mukino wongeweho iminota ine yonyine.
Yunzemo ati: “Njyewe ubwanjye nagiye mpamagara abashinzwe imisifurire nkababwira ubunama bw’abantu bacuze n’imigambi yabwo mu kugirira nabi Gasogi”, ku buryo aho kugira ngo ibintu bigende neza bikomeje kurushaho kuba bibi.
KNC yavuze ko kuri uyu wa Mbere ari bwo yandikira FERWAFA ayisaba “kwivana muri shampiyona, mu Gikombe cy’Amahoro ndetse no guhagarika amakipe y’abato.”
Yavuze ko ku bakinnyi bakiri bato “abashaka gutaha iwabo bagende abandi bashake amakipe y’ibigo bakinira muri inter-scolaire”, gusa yizeza ko azakomeza kubarihira ishuri byibura kugeza mu mwaka utaha.
Ku bwa KNC, kuri ubu biragoye ko hari icyakorwa kugira ngo yisubire ku cyemezo cye.



3 Responses
KNC yasubije abibwira ko ibyo gusesa Gasogi United ari ‘brage’
brage bivuga iki?
KNC yasubije abibwira ko ibyo gusesa Gasogi United ari ‘brage’
Nukuri birababaje kuba Gasogi units igiye kuva muri championa,gusa KNC nkatwe abakunzi ba foot ball tubabarire wisubireho’ ariko ikibazo ufite ababishinzwe bagikurikirane Kandi bagikemure
Murakoze
KNC yasubije abibwira ko ibyo gusesa Gasogi United ari ‘brage’
Munyamakuru gerageza kwandika neza ntibandika brage )ahubwo bandika (blague )