Koffi Olomide ategerejwe i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye mu muziki wa Repubulika wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Koffi Olomide, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba mbere y’uko umwaka urangira.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi azataramira i Kigali muntangiriro z’Ukuboza 2021.

Koffi ukunze kwiyita Grand Mopao, yaherukaga gutaramira i Kigali mu mpera za 2016 mu cyiswe Kigali Count Down Events.

Uyu muhanzi agiye gutaramira i Kigali nyuma y’iminsi mike muri uyu murwa hongeye gusubukurwa ibitaramo nyuma y’amezi 19 byarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu biheruka harimo icyiswe Trappish Concert cya Ish Kevin cyabereye kuri Canal Olympia. Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021 hahise hakurikiraho igitaramo cyiswe Movember Fest cyatumiwemo umunyaNigeria, Adekunle Gold na cyo cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Bukeye bwaho ku itariki ya 6 Ugushyingo 2021, Bruce Melodie nawe yakoze igitaramo cy’amateka muri Kigali Arena cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Ku itariki ya 13 Ugushyingo hategerejwe igitaramo cyatumiwemo Omah Lay nacyo kizabera muri Kigali Arena.

Nyuma ya Omah Lay, ku itariki ya 20 Ugushyingo, hategerejwe igitaramo kizaririmbambo Rema uri mu bagezweho muri Nigeria.

Hategerejwe kandi igitaramo cyatumiwemo Dj Maphorisa uri bakomeye muri Africa y’Epfo, hari n’ibindi bitaramo bitaratangazwa bitewe nuko ababitegura bakiri mu biganiro n’ibyamamare bitandukanye bashaka kuzana i Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *