Umuhanzi Koffi Olomide yaba agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond Platnumz ishobora kuzagaragara kuri Album yiswe Légende » Koffi yitegura gushyira hanze mu mwaka utaha wa 2021.
Koffi Olomide amaze umwaka atangaza abantu bashobora kuzafatanya nawe muri uyu mushinga we barimo Davido, Tiwa Savage, Damso, Ninho, Charlotte Dipanda, Fally Ipupa, Hiro le Coq, Gaz Mawete, Naza na Keblack, ariko ntateganya guhagararira aho.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha nka Instagram, kuri uyu wa Gatanu ushize Koffi yagaragaje amashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege muri Tanzania yakirwa na Diamond, bituma benshi bibaza ko ari muri Tanzania mu rwego rwo gukorana indirimbo n’uyu muhanzi umuntu atatinya kuvuga ko ari we wa mbere ukunzwe muri Afurika y’iburasirazuba.

Aba bombi ntibaremeza ku mugaragaro ko bagiye gukorana indirimbo ariko benshi barizera ko nta kindi cyaba cyabahuje. Diamond akaba atari ubwa mbere yaba akoranye indirimbo n’abahanzi b’Abanyekongo kandi zigakundwa nk’iyo yakoranye na nyakwigendera Papa Wemba mu 2015, Fally Ipupa mu 2019 ndetse n’iyo yakoranye n’umuhanzi urimo kuzamuka neza Innoss’B muri uyu mwaka wa 2019.


