Koreya ya Ruguru mu cyumweru gishize yohereje muri Koreya y’Epfo za ’emballage’ zuzuye amazirantoki n’indi myanda, nk’impano kuri uyu muturanyi wayo basanzwe batajya imbizi.
Aya mashashi abarirwa mu magana yari apakiyemo umwanda yoherejwe muri Koreya y’Epfo hakoreshejwe ibipurizo binini (air balloon).
Amashusho yashyizwe hanze n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo yerekana ibyo bipurizo bihambiriyeho amashashi manini y’umweru (za emballage).
Andi mashusho yerekana ibisa nk’umwanda unyanyagiye ahari hashwanyukiye igipurizo, ndetse kuri emballage yarimo handitseho ijambo ‘amazirantoki’.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo mu itangazo cyasohoye cyavuze ko kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize cyari kimaze kubona ibipurizo bibarirwa muri 260, ndetse ibyinshi muri byo bikaba byaraguye ku butaka bitwaye “amabyi y’inyamaswa n’imyanda”.
Cyunzemo ko ibyakozwe na Koreya ya Ruguru ari “igikorwa cy’ubugwari kandi giteje akaga”.
Koreya ya Ruguru ku ruhande rwayo yavuze ko yahisemo koherereza iy’Epfo umwanda, mu rwego rwo gusubiza kuri propaganda abahoze ari abaturage bayo mbere yo guhungira muri Koreya y’Epfo bamaze igihe bakora.
Ivuga ko aba bantu n’abandi biyita impirimbanyi bamaze igihe bohereza ku butaka bwayo impapuro ziriho amagambo avuga nabi ubutegetsi bw’i Pyongyang, ndetse akenshi zikaba zikunze kuba ziherejejwe n’ibiribwa, imiti, amafaranga ndetse na za USB ziriho imiziki ndetse n’amafilime byo muri Koreya y’Epfo.
Mushiki wa Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru akanaba umwe mu bafite ijambo rikomeye muri iki gihugu, mu itangazo yanyujije kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu (KCNA) yibasiye Koreya y’Epfo, ayishinja “kutagira isoni” zo kunenga biriya bipurizo kandi yirirwa ivuga ko iharanira ubwisanzure bw’abaturage bayo.
Kim Yo Jong yunzemo ko biriya bipurizo byari byikoreye umwanda ari “impano z’ukuri ku banya-Koreya y’Epfo birirwa baririra ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo”.
Yunzemo kandi ko Koreya ya Ruguru izohereza mu y’Epfo ibipurizo byikubye incuro zirenga 10 ibyo yohereje ku butaka bwayo.
Perezidansi ya Koreya y’Epfo yavuze ko Koreya ya Ruguru yahisemo kuyoherereza umwanda mu rwego rwo gupima uko abaturage bo mu majyepfo bari bwitware, na yo yizeza ko izasubiza kuri ubu bushotoranyi yiturije.


