Bwiza
ads

Koreya ya Ruguru yagerageje izindi missiles ebyiri ziraswa mu ntera ngufi

Politiki•
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
•Kuwa Gatatu, 31 Nyakanga 2019 saa 14:39
Iminota 1 yo gusoma
Koreya ya Ruguru yagerageje izindi missiles ebyiri ziraswa mu ntera ngufi

Koreya ya Ruguru yongeye kurasa mu nyanja izindi missiles ebyiri ziraswa mu ntera ngufi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akaba ari inshuro ya kabiri mu cyumweru nk’uko byemezwa n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo.

Izi missiles ziraswa mu ntera ngufi zarashwe mu rukerera saa 5:06 na 5:27 zirasiwe ku nkombe zo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu zigwa mu Nyanja.

Abayobozi babiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babwiye NBC News, dukesha iyi nkuru, ko izo missiles zarashwe ari iziraswa bugufi ku buryo nta kibazo ziteye Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa inshuti zazo.

Mu cyumweru gishize, Koreya ya Ruguru yarashe izindi missiles ebyiri nazo ziraswa bugufi, biba inshuro ya mbere ikoze ibi kuva haba ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump na Kim Jong un mu mpera za Kamena byabereye mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare hagati ya Koreya zombi.

Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo mu itangazo icyo gihe byatangaje ko bo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanze ari ubwoko bushya bwa missiles ziraswa mu ntera ngufi.

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.