Hezbollah yagabye igitero cya missile ku kigo cya Mossad nyuma y’uko umwe mu bayobozi b’uyu mutwe yiciwe mu gitero cyagabwe i Beirut. Israel yahagaritse iyo misile ivuga ko ari ubwa mbere Hezbollah irashe i Tel Aviv.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyasamye misile yarashwe muri Liban mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Hezbollah ivuga ko yari igendereye ikigo cy’ubutasi cya Mossad nk’uko tubikesha Deutsche Welle.
Kurasa misile byatumye havuzwa impanda ziteguza igitero cyo mu kirere i Tel Aviv no muri Israel rwagati. Nta muntu yahitanye cyangwa ngo igire ibyo yangiza, kubera ko icyo gisasu cyarimbuwe n’ingabo za Israel kitaragera aho cyoherejwe.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko iki gikorwa kigaragaza uko amakimbirane akomeje gufata intera. Ibi byose bibaye nyuma y’aho umuyobozi mukuru muri Hezbollah, Ibrahim Qubaisi, wayoboraga umutwe ushinzwe kurasa za missile na roketi, yiciwe i Beirut ku wa Kabiri.



One Response
Ku nshuro ya mbere Hezbollah yarashe missile i Tel Aviv
njendumuyawudi navukiye