Kuri uyu wa Kabiri nimugoroba, amazu y’umuntu wakubise urushyi perezida Macron n’inshuti ye yari yamuherekeje yasatswe n’abashinzwe iperereza, bivugwa ko bahasanze imbunda n’igitabo cyanditswe na Hitler.
Kugeza kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita, aba basore babiri b’imyaka 28, batuye Drôme, bari bagifunzwe nyuma yuko umwe muri bo akubise urushyi mu maso Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yari ahitwa Tain-Hermitage kuri uyu wa wa kabiri ushize.
Ku mugoroba wo ku wa kabiri, inzu y’uyu musore n’iya mugenzi we bari bari kumwe zakozwemo isaka. Mu rugo rw’uyu wari waherekeje uwakubise urushyi bahasanga imbunda na kopi y’igitabo cyanditswe na Hitler akita “Mein Kampf”, bisobanuye “Intambara Yanjye” nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru nka Le Parisien, BFM TV na CNews.
Biravugwa ko aba basore nta bindi byaha bari bazwiho, kandi batazwi n’inzego z’ubutasi. Ukurikiranwe w’ibanze we yari yarapimwe kuba yarasabitswe n’inzoga nk’uko byatangajwe na France Info. Konti ze ku mbuga nkoranyambaga, zakozweho ubushakashatsi na Liberation, zagaragaje umugabo usanzwe ukunda ingengabitekerezo fascisme.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Ku nshuti y’uwakubise urushyi Perezida Macron hasanzwe imbunda n’igitabo cya Hitler
arikoko abantu bariyahurakoko gukubita perezida urushyi nuguheba amagarayabo pe
Ku nshuti y’uwakubise urushyi Perezida Macron hasanzwe imbunda n’igitabo cya Hitler
arikoko abantu bariyahurakoko gukubita perezida urushyi nuguheba amagarayabo pe