Uyu munsi ni ku wa Mbere tariki 3 Kanama 2020, ni umunsi wa 216 mu minsi isanzwe y’umwaka 2020, uyu mwaka kandi urabura iminsi 150 ngo ugere ku musozo.
Tariki ya 3 Kanama 1949, hashinzwe ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball muri Amerika na Canada NBA.
Nyuma y’igihe kigera ku myaka itatu muri Amerika yose hakorwa ubushakashatsi ku iterambere ry’umukino wari ukunzwe cyane mu bigo by’amashuri(Basketball), inteko ishingamategeko y’Amerika igendeye kandi ku busabe bw’abafana n’abakinnyi ba Basketball muri Amerika. Hahujwe icyitwaga Basketball Association of America (BAA) na National Basketball League (NBL) bibyara impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball izwi nka National Basketball Association (NBA).
Ubusanzwe ishyirahamwe Basketball Association of America ryashinzwe mu 1946, intego nyamukuru y’ishingwa rya BAA, kwari ugutanga ihangana hagati yayo n’ishyirahamwe ryitwaga National Basketball League (NFL). Aho byari bitandukaniye, ni uko BAA yahuzaga agace gato, ahanini gaherereye mu migi mito, nka Fort Wayne, Sheboygan na Akron. NBL yo yari imaze kuba ishyirahamwe rigari dore ko yari imaze imyaka ikabakaba 10 ubwo BAA yashingwaga 1946. NBL yari imaze kugira ahantu hakomeye amakipe akinira akinjiza amadorari menshi cyane ko ahenshi mu haberaga imikino hari mu bice by’imigi minini muri Amerika nka Boston Garden (i Boston) na Madison Square Garden I NewYork.
Mu mwaka w’imikino wa 1948-49, ishyirahamwe BAA ryatangiye gushora amafaranga menshi, rinahita rigura amakipe 4 yakinaga muri NBL nka Fort Wayne, Indianapolis, Minneapolis na Rochester. Kuvana aya makipe ane muri NBL byasaga no gusenya ishyirahamwe NBL kuko yari afite abakinyi bakunzwe cyane nka George Mikan, wakiniraga Minneapolis Lakers.
Ihangana ryaje kugera ra ku musozo kuwa 3 Kanama 1949, ubwo inteko ishingamategeko ya Amerika yatoraga itegeko rihuza BAA na BNL bigakorwamo impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa Basketball ryiswe National Basketball Association(NBA).
Kuri uyu musi nibwo Maurice Podoloff, wari usanzwe ayobora BAA yatorewe kuyobora NBA. NBA itangira yatangiranye amakipe 17, aturutse muri Amerika yose. Mu mwaka w’imikino 1954-55 amakipe menshi yahuye n’ibibazo by’ubukungu yikura mu irushanwa. Iki gihe NBA yasigaye ikinwa n’amakipe umunani gusa. Mu mwaka 1960 Leta yasabye abaterankunga gufasha amakipe ya NBA. Amakipe yaje kubona ubushobozi , abakinnyi batangira guhembwa neza ,ku isoko ry’imari n’imigabane ,imigabane y’amakipe irazamuka.
Kugeza ubu NBA izwi n’abantu benshi kubera ibyamamare bayizimo nka Michael Jordan, LeBron James, Stephen Curry n’abandi. Ibi byaturutse ku buryo amateleviziyo menshi ku isi ahatanira kwerekana iyi mikino.
Kuri ubu kandi, NBA ikinwa hifashishijwe aho amakipe abarizwa:Uburengerazuba(Western Conference ) n’iburasirazba(Eastern Conference)
Iburasirazuba(Eastern Comferance) harimo amakipe 15; Boston Celtics, Brooklyn nets, New York Nicks, Philadelphia 76ers Toronto Raptors(Canada),Chicago Bulls, Clevereland Cavaliers , Detroit Pistons, Indiana Pacers, Milwaukee backs, Atlanta Hawks, Charlotte Hornets ,Miami Heats, Orlando Magic na Washington Wizards.
Uburengerazuba(Western Conference) harimo amakipe 15:DenverNuggets, Minnesota Timber Wolves, Oklahoma City Thunders, Portland Trail Blazers, Utah Jazz, Golden State Warriors, Los Angeles Clippers, Los Angeles Lakers, Phoenix Suns, Sacramento Kings, Dallas Mavericks, Houston Rockets, Memphis Grizzlies, New Olean Pelicans na San Antonio Spurs.


