Karamba ubwo yasezeraga kuri Perezida Samia Suluhu

Kubera iki Angola itakiriye Maj. Gen. Karamba nka Ambasaderi w’u Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 24 Werurwe 2023 yashyize Major General Charles Karamba ku mwanya wa ambasaderi w’iki gihugu muri Angola. Yagombaga gusimbura Gasamagera Wellars.

Ambasaderi Karamba yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Yasimbuwe na Harerimana Fatou, na we bigaragara ko ashobora kuba ataratangira iyi nshingano.

Uyu mudipolomate akaba n’umusirikare yasezeye kuri Perezida wa Tanzania tariki ya 28 Mata 2023 nk’uko byemejwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, igira iti: “None, Maj. Gen. Karamba Charles, Komiseri Mukuru w’u Rwanda muri Tanzania ucyuye igihe, yasuye Suluhu Samia, Perezida wa Tanzania, amusezera.”

Karamba ubwo yasezeraga kuri Perezida Samia Suluhu
Karamba ubwo yasezeraga kuri Perezida Samia Suluhu

Gasamagera we yasezeye kuri Perezida wa Angola, Joà£o Lourenà§o, tariki ya 30 Gicurasi 2023 nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yabyemeje. Icyo gihe, inshingano ye yafashwe na ‘Charge d’Affaires’ Masengesho Sam, kugeza n’ubu ni we ukiyirimo.

Guverinoma ya Angola yanze ‘bucece’ kwakira Ambasaderi Karamba kuko kugeza ubu impamvu yabyo ntabwo yatangajwe. Hari abamenye ko byabaye, tariki ya 1 Kanama 2023 ubwo yagirwaga Ambasaderi muri Ethiopia, inshingano yatangiye ku mugaragaro tariki ya 9.

Ambasaderi Karamba yamaze gutangira akazi muri Ethiopia
Ambasaderi Karamba yamaze gutangira akazi muri Ethiopia

Kubera iki Angola itakiriye Karamba?

Karamba si we Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda igihugu cy’amahanga cyanze kwakira, kuko ibi byabaye no kuri Vincent Karega wari wahawe inshingano yo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, nyuma yo kwirukanwa n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Nk’uko Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabigaragaje, kutakirwa mu Bubiligi kwa Karega kwagizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’abarwanya ubutegetsi bahakana bagapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Makolo yagize ati: “Birababaje kuba guverinoma y’u Bubiligi yaraganjwe n’igitutu cya guverinoma ya RDC n’icengezamatwara ry’imiryango y’impirimbanyi z’abahakanyi yahaye iki cyemezo mu ibanga.”

Ibi Umuvugizi wa guverinoma yabivuze mu gihe ibinyamakuru byo muri RDC bikorera mu kwaha k’ubutegetsi ndetse n’iby’abarwanyi ubutegetsi bw’u Rwanda ari byo byatangaje mbere inkuru yo kwangwa kwa Ambasaderi Karega, biza kugaragara ko ari impamo.

Niba ubutegetsi bwa RDC ndetse n’abarwanya Leta y’u Rwanda barabashije kumvisha guverinoma y’u Bubiligi ko Karega adakwiye guhagararira iki gihugu, ntibananirwa kumvisha Angola ko idakwiye kwakira Maj. Gen. Karamba.

Gasamagera ubwo yasezeraga kuri Perezida wa Angola
Gasamagera ubwo yasezeraga kuri Perezida wa Angola

Guverinoma ya Angola ishobora kwanga Karamba kubera umubano ukomeye isanzwe ifitanye n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi. Byagaragaye cyane ubwo ibisirikare by’ibihugu byombi byifatanyaga mu kumurika indege z’intambara, mu kirere cya Kinshasa mu Gushyingo 2020, no mu gihe Angola yemeraga kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC, zashoboraga gusimbura iza EAC.

Angola kandi ishobora kutakira uyu mudipolomate kubera ko isanzwe ari umuhuza mu bibazo byatumye hagati ya RDC n’u Rwanda hatutumba umwuka mubi, cyane ko iri mu bihugu biyobora ibiganiro mpuzaturere birebana n’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC. Yabikora mu rwego rwo kwirinda kwiteranya.

Ikitaramenyekana ni niba u Rwanda muri Angola ruzakomeza guhagararirwa na ‘Charge d’Affaires’ Masengesho, cyangwa niba mu gihe cya vuba ruzashyiraho undi Ambasaderi.

Masengesho Sam (ibumoso) wasimbuye Gasamagera by'agateganyo
Masengesho Sam (ibumoso) wasimbuye Gasamagera by’agateganyo

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Kubera iki Angola itakiriye Maj. Gen. Karamba nka Ambasaderi w’u Rwanda?
    Ntagitangaje kirimo kwanga ba ambassadeur bacu kuko ababanga Bose ni abanywanye n’interahamwe(bazicumbikiye)

  2. Kubera iki Angola itakiriye Maj. Gen. Karamba nka Ambasaderi w’u Rwanda?
    Bamurekure

  3. Kubera iki Angola itakiriye Maj. Gen. Karamba nka Ambasaderi w’u Rwanda?
    Iri sesengura ntiluzuye kandi lyatera urikurikira kwumva ko dipolomasi y’Urwanda yatsinzwe. Ese DRC cyanga abarwanya Leta baba barusha dipolomasi y’Urwanda ingufu? Yego ambasader aba ahagarariye igihugu ariko kandi aayo ashyizweho, igihugu gisesengura imyitwarire y’ushyizweho. Ntigisesengura imyitwarire y’igihugu akenshi. Iyo bibaye imyitwsrire y’igihugu, ibihugu bicana umubano. Karegeya fite amadosiye muri Afurika y’Epfo arimo n’ubwicanyi akagira amadosiye yo kwivanga muri politiki ya Kongo. Ndetse muri Kongo ho banamushinje gusuzugura inzego zaho. Muri make: aba badipolomate bafite ibyo bagirizwa. Ntitubishakire ku mubano w’ibihugu. Nonese nibanga Munyuza tuzavuga ko ari ukwanga igihugu cyacu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *