Bumwe mu buryo busigaye bukoreshwa cyane cyane n’abahanzi cyangwa abanyamideli muri iyi minsi, ni ukugaragariza abakunzi babo cyangwa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ibice by’ibanga byabo.
Ubu buryo bunafatwa nk’iterambere rimwe na rimwe, bwabanje kugaragara ku migabane nka America, Uburayi, Aziya . Bwatangiye no kugenda bwinjira muri Afurika biturutse ku gutira imico byakorwaga cyane cyane n’abakora ingendo zambukiranya imigabane, ndetse uko iterambere ryakomeje kuzamuka abantu bakanabyirebera kuri za televiziyo, haba mu ndirimbo no mu masinema.
Ku mugabane wa Afurika abatinyutse mbere bagashyira mu bikorwa ubu buryo, bagiye baba ibimenyabose ndetse bagatumirwa mu bitaramo byambukiranya ibihugu aho bahemberwaga kumurika imideli, kubyina no kuririmba, byose bigakorwa bifashishije impano z’imibiri yabo yatumaga ababarebye bifuza ko nagaruka. Aha twavuga nk’ababyinnyi b’abagandekazi nka Sheebah Kalungi bamenyekanye mu mibyinire idasanzwe izwi nko “Kumansura”.
Mu Rwanda abakobwa babashije kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’imiterere yabo twavuga nka Uwase Shadia wamamaye nka Shaddy Boo, akurikirwa n’abarenga 716,000 ku rukuta rwe rwa Instagram. Shaddy Boo yakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto n’amashusho yambaye ibintu bigufi , byanaba birebire bikaba bisatuye cyangwa biteye mu bundi buryo bwemerera abamukurikira kureba bimwe mu bice by’ibanga bye.
Isimbi Noelline na we Ni umukobwa wagacishijeho mu mwaka wa 2019 binyuze ku mafoto yashyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram yambaye ubusa buri buri. Uyu mukobwa ibikorwa bye byatumye benshi mu banyarwanda bamumenya baba abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abatazikoresha.
Umuraperikazi Oda Paccy we warunasanzwe uzwi nk’umunyarwandakazi wabashije guhangara injyana ya Hip Hop kandi akayikora neza, yabashije kongera umubare w’abamuzi n’abiyemeje kumukurikira ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yakuyemo imyenda yose agatwikiriza urukoma imyanya y’ibanga ye. Icyo gihe iyi myitwarire ntiyakiriwe neza n’Inteko y’Igihugu y’Ururimi n’Umuco ndetse n’ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu.
Umuhanzikazi Sunny ni we uherutse vuba kwicumba aka kabando ko kwimurika hagamijwe kwamamara kuko no ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kamena yagejeje saa 01:00 ari ku rukuta rwe rwa Instagram asangiza imiterere ye abamukurikira anasubiza ibibazo.
Sunny ku mugoroba wo kuwa Gatandatu yari yakoze agashya aganiriza abamukurikira kuri Instagram yambaye ubusa buri buri, ibintu we yitaga kuryoherwa n’ubuzima no kwimara amavunane.
Abanyarwanda bamwe na bamwe cyane cyane urubyiruko usanga bishimira ubu buryo ndetse bakanabwigana nyamara abasheshe akanguhe bo bakabwamaganira kure babyita guta umuco no kuva ku ndangagaciro nyarwanda, gusa nta muntu urabiryozwa mu babikora.
Kwiyambika ubusa hari benshi byahesheje akazi barimo nka Kim Kardashian wahawe akazi n’inzu zimurika imideli ndetse akanashinga ize bwite,uwitwa Sunny Leone wabaye icyamamare mu gukina filimi z’urukozasoni n’izindi sisanzwe n’abandi. Ese mu Rwanda haba hari abazahirwa n’uru rugendo rusa n’uruhanganye n’umuco nyarwanda?



2 Responses
Kugaragaza ubwambure, imwe mu ntwaro ikomeje gukoreshwa mu gushaka ubwamamare
Ibingibi ngewe mbishyira kuri government kuki bashoboye guhangana na cvd ibyaha byihohoterwa n’ihohotera ugasanga biritonderwa ark ibintu uvugana na nyiri ukubikora ngokubirwanya byaranze oyaaaa gs umukobw ubikora uragapfa atamberey umugore
Kugaragaza ubwambure, imwe mu ntwaro ikomeje gukoreshwa mu gushaka ubwamamare
Ibingibi ngewe mbishyira kuri government kuki bashoboye guhangana na cvd ibyaha byihohoterwa n’ihohotera ugasanga biritonderwa ark ibintu uvugana na nyiri ukubikora ngokubirwanya byaranze oyaaaa gs umukobw ubikora uragapfa atamberey umugore