Ubushakashatsi bwakozwe na ‘European Institute of Studies on Prevention’ bugatangazwa mu kinyamakuru ‘Drug and Alcohol Dependence’ cyo mu Bwongereza muri Kanama 2020, bwerekanye ko ababyeyi bayoborana abana babo igitsure gikabije bakiri bato bibatera kuzafata ku biyobyabwenge, kuba inzererezi n’abasinzi iyo bakuze.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye na none ko ababyeyi batita ku bana babo, ba tereriyo, nabo bibatera kugira ingeso mbi nabo iyo babaye bakuru.
Abakoze ubwo bushakashatsi bafashe abana 7,700 bafite imyaka kuva kuri 11 kugeza kuri 19 bakomoka mu bihugu bitandukanye. Bakoze amatsinda bakurikije imico y’ababyeyi.
Abo babyeyi ni abakurikirana uburere bw’abana babo ariko bakaba babereka n’urukundo (les Stricts); ababyeyi batanga amategeko akakaye atarimo urukundo (les totalitaires); ababyeyi b’indangare batita ku bana (les Negligenst) n’ababyeyi bagirira abana babo impuhwe nyinshi (les Indulgents).
Ubushashatsi kuri abo bana bwerekanye ko ibyiciro byiza byo gutuma abana bagira imico myiza iyo bamaze gukura ari bibiri: ababyeyi bari “Stricts” n’aba “Indulgents”.
Abana bakomoka ku babyeyi “stricts” cyangwa “indulgents” ntabwo bakunze kwiyahuza inzoga cyangwa ibiyobyabwenge iyo bakuze cyangwa ngo bajye mu busambanyi.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko urukundo ababyeyi bereka abana babo no kuganira nabo (communication) bigira uruhare runini ku mico myiza y’abana igihe babaye bakuru.
Abakoze ubwo bushakashatsi basoza basaba ababyeyi kwisuzuma bakareba aho bahereresye muri ayo matsinda uko ari ane n’uruhare bagira mu mico y’abana babo.


