kuri iki cy’umweru Tariki ya 13 Werurwe mu igitaramo cy’umuhanzi Albert Niyonsaba hitezwemo ibintu bidasanzwe mu kuririmbira Imana bayihimbaza aho umuhanzi albert avuga ko bizaba ari umugisha ku umuntu uzabasha kuhagera.
Mu kiganiro Albert Niyonsaba yagiranye www.bwiza.com yavuze ko mu Gitaramo cye cyo gushyira k’umugaragaro umuzingo we w’indirimbo z’amashusho yise ntabe ari twe bizaba ari ibintu bidasanzwe kuri we no k’umuntu uzabashishwa kuhagera ngo hazaba hari indirimbo zo kuramya Imana no kuyisingiza kandi buri wese azataha yishimye kubwo gufatanya nawe guhimbaza Imana ndetse bakazabasha no kwigurira Dvd iriho indirimbo ze.

Ntabe aritwe yatumiwemo Chorale Sayuni izaturuka mu Cyahafi na Chorale Shalom yo mu Gakinjiro(Nyarugenge) ndetse na Hermon Worship Team.iki gitaramo kikaba giteganijwe kuzaba k’umunsi wejo aho kizatangira saa Munani n’igice kugeza saa kumi nebyiri n’igice z’umugoroba kwinjira bikaba ari ubuntu
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


