Abakoraga jenoside bari bagambiriye kwica abatutsi bari bahungiye muri ‘Hôtel des Milles Collines’ tariki ya 2 Gicurasi 2020 ariko umugambi urapfuba kuko wari wamaze kumenyekana utarashyirwa mu bikorwa.
Muri iki gihe, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byari byamaze gutangaza iby’uyu mugambi, umuryango uharanira inyungu z’abaturage (sosiyete sivile) wo muri iki gihugu urawamagana.
Byatumye Guverinoma ya François Mitterrand [wari ku butegetsi
muri icyo gihe] ituma Brune Delaye wari uhagarariye u Bufaransa muri Afurika kubwira Gen. Augustin Bizimungu wari uyoboye ingabo z’abakoraga jenoside ko nibica abatutsi muri iyi hoteli bitanga isura mbi mu mahanga.
Impamvu abakoraga jenoside bemeye kudashyira uyu mugambi mu bikorwa nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, ni uko byari kumenyekana bigatuma u Bufaransa bugorwa no gukomeza gufasha leta y’u Rwanda.


