Tariki ya 7 Gicurasi 1994, jenoside yakorerwaga abatutsi yakomeje gushyirwa mu bikorwa. Abanyeshuri b’abatutsi bigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Marie Merci i Kibeho ubwo batahuraga ko bashobora kwicwa, batangiye gutegura umugambi wo guhungira mu Burundi ariko haterana inama yiswe izo ‘kubahumuriza’ kandi itegura uko bazicwa.
Tariki ya 30 Mata 1994 ni bwo bamwe mu banyeshuri b’abatutsi batahuye uyu mugambi kuko wari watangiye guhwihwiswa. Tariki ya 1 Gicurasi, abanyeshuri 10 bahungiye mu Burundi, gusa ubwo byari bimaze kumenyekana, abajandarume bazengurutse iri shuri kugira ngo hatagira uwongera kurisohokamo.
Kugira ngo hatagira umunyeshuri w’umututsi utekereza guhunga, Padiri Uwayezu Emmanuel wari uyoboye G.S Marie Merci yarababujije, ababwira ko n’ababigerageje mu ijoro biciwe ku mugezi w’Akavuguto, bakoreshwa bariyeri.
Habayeho kugambanirwa kw’abanyeshuri b’abatutsi, babeshyerwa ko baroze igikoma ndetse bashinjwa kumva indirimbo z’Inkotanyi kuri Radiyo Muhabura, bagenzi babo b’abahutu barabanga ndetse banga gukomeza kubana nabo. Inyandiko ya CNLG igaragaza ko habayeho kwitandukanya kw’abahutu; basigaye muri G.S Marie Merci [ahari ibikoresho byo kwicisha], abatutsi bajya gucumbikirwa muri Collège des Lettres (Mère du Verbe y’ubu).
Uyu mwuka mu ishuri ndetse n’ubwicanyi bwari bumaze ukwezi bukorerwa abatutsi byeruye mu gihugu byari impamvu yari gutuma aba banyeshuri bahunga, ariko Padiri Uwayezu, uwari ushinzwe uburezi muri Prefecture ya Gikongoro , Prefe wa Gikongoro abajandarume n’abandi tariki ya 4 Gicurasi bakoze inama bayita iyo kubahumuriza, bagamije kubajijisha ngo badahunga.
Tariki ya 7 Gicurasi 2020 ni bwo Interahamwe zaturutse mu bice bya Rwamiko, Mubuga, Ndago n’ahandi bifatanyije na bamwe mu banyeshuri b’abahutu, bica abanyeshuri b’abatutsi, bifashishije intwaro ndetse n’imbwa [zahigaga abageragezaga gucika].


