Kwibuka26: Umuhanzi Bahati Alphonse mu ndirimbo ye arasaba abanyarwanda kugaruka ku isoko

Sangiza iyi nkuru

Mu ndirimbo ye ijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , umuhanzi Alphonse Bahati, yavuze ko impamvu yakoze iyi ndirimbo ” Nikuki “ ari ubutumwa yifuje gutanga mu gihe nk’iki , kugira ngo Abanyarwanda bagaruke ku isoko y’umuco wabo, bibuke ibihe bya kera n’uko bahoze babana abakoloni batarabacamo ibice .

Uyu muhanzi usanzwe aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana yatangarije bwiza.com, ko iyi ndirimbo yayise “Nikuki” amaze gutekereza ku ndangaciro zarangaga Abanyarwanda nk’uko amateka abivuga , zirimo kuba umwe, nta Muhutu cyangwa Umututsi, aho abazungu baziye babacamo ibice kugera n’aho Abatutsi bameneshwa bagahunga igihugu ndetse bikageza kuri Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Iyi ndirimbo nayise “Nikuki” kubera gutekereza uko Abanyarwanda bari babanye , ntungurwa n’uburyo bamwe mu Banyarwanda bimuye urukundo bakimika urwango, ni cyo cyatumye mvuga ngo “Nikuki”?”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi ndirimbo yari imaze imyaka 3 yarakozwe, ariko akaba yarifuje ko isohoka muri 2020. Ibumbatiye amateka kuva ku bukoroni kugera kuri Jonoside yakorewe Abatutsi ndetse hakabamo no gusaba ko ingengabitekerezo ya Jenoside itsindwa.

Bahati avuga ko ubutumwa yatanga muri iki gihe ari ugusaba Abanyarwanda gusubira ku isoko bagatahiriza umugozi umwe , hakabaho gutekereza ku mibanire yaranze Abanyarwanda mbere y’ubukoloni “Tugasubira ku isoko .“ Avuga ko kandi igihe nk’iki buri Munyarwanda akwiye kwibuka aharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Uyu muhanzi avuga “ Nihabaho gusubira ku isoko nta ngengabitekerezo ya Jenoside izongera kurangwa mu Rwanda , iyi ngengabitekerezo ni wo muzi wa Jenoside , tuyirinde , ahubwo duharanire gushyira hamwe no kwiyubakira igihugu.”

Bahati Alphonse kandi yaboneyeho no kwihanganisha Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ababo bishwe urwagashinyaguro, abasaba kwibuka kandi bubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo kuko ari wo muti wo gutsinda COVID19.


Ibyo wamenya kuri Bahati Alphose

Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Gospel, aho afite Album zigera kuri 3, indirimo zamenyekanye cyane ni SHIMA IMANA, URUPFU NARIGUPFA, INSHUTI NZIZA yakoranye na Aaron Tunga na Aime Uwimana na BIRASOHOYE yakoranye na King James. Ni umwe bahanzi bagiye bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye. Afite indirimbo zitanga ubutumwa bwo kwibuka zirimo ““>Nikuki” na “>”Ninde wahisemo” benshi bazi nka Komine rouge na “>Dusohoze ikivi yakoranye n’abahanzi batandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *