Kwizera Olivier na bagenzi be bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, bararekurwa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kabiri, rwakatiye umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier na bagenzi be igifungo cy’umwaka umwe usubitse, rutegeka ko bahita barekurwa.

Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Tariki ya 04 Kamena ubwo Amavubi yakinaga umukino wa gicuti na Repubulika ya Centrafrique, ni bwo Kwizera Olivier na bagenzi be barimo Runanira Amza wahoze akinira Rayon Sports batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa Cyimisange mu karere ka Kicukiro banywa urumogi.

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mpera z’ukwezi gushize, ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka ibiri kuri buri umwe.

Kwizera Olivier na Runanira Amza bari baburanye bahakana icyaha cyo kunywa urumogi mu gihe Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bari mu bareganwaga na bo bemeye ko barunywa.

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri uvuga ko “ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro”, bijyanye n’uko Kwizera na bagenzi be “bahamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.”

Urukiko rwavuze ko uko ari umunani rubahanishije igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese, gusa ruvuga ko ibihano rwabahaye bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.

Rwavuze ko bariya basore bafatanya kwishyura igarama ry’urubanza ringana na 10,000 Frw, batayatanga akavanwa mu mitungo yabo ku ngufu za Leta, ndetse urumogi bafatanwe rugatwikwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *