f970193be0864f0387a421ed53994baf_md

Lady Gaga yatangije intambara kuri Perezida Trump udashyigikiye abatinganyi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Lady Gaga yatangaje ko atazatezuka ku rugamba rwo kurengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+) cyane cyane muri iki gihe bamwe muri bo babona ahazaza habo ari habi nyuma y’irahira rya Perezida Donald Trump.

Uyu muhanzikazi uzwi ku izina rya “Mother Monster” n’abafana be, yavuze ko azakomeza kuba hafi y’iri tsinda aho agaragaza ko amatora yo mu 2024 yababaje benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Elle, yagize ati: “Ntituzatsindwa nta kurwana. Tuzafatanya. Bizagorana, ariko nditeguye. Twese turiteguye.”

Gaga yavuze ko azashyigikira uyu muryango mu buryo bworoshye ariko bufite ingaruka nziza, harimo kwegera inshuti ze n’abamukunda bumva batereranwe kubera ubuyobozi bushya.

Yagize ati: “Nibyo, ndababaye, ariko se bivuze iki kuri njye ugereranyije n’abandi?”

Lady Gaga amaze imyaka myinshi aharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’ibindi byiciro bidahabwa agaciro. Yashyize ubutumwa bwe kuri ibi ubwo yitabiraga ibikorwa byo gushyigikira Kamala Harris mu gihe cy’amatora, aho yaririmbye indirimbo God Bless America na Edge of Glory mu gikorwa cya nyuma cyo kwiyamamaza.

Ibi uyu mugore yatangaje byemeza ko yiteguye guhangana na bimwe mu byemezo byikandamiza abatinganyi bishobora gufatwa na Perezida Trump udakozwa iby’abo badukanye ubundi buryo bwo kuryamana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *