Lagos: Abantu babarirwa mu 100 bagwiriwe n’igorofa bubakaga

Sangiza iyi nkuru

I Lagos mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Nigeria, igorofa ryagwiriye abakozi babarirwa mu ijana baryubakaga.

Abakozi b’inzego zubutabazi baraye ijoro bagerageza gutaburura abari baheze munsi y’amatafari na sima, kuva iri gorofa riherereye mu karere k’abifite ahitwa Ikoyi riguye ku munsi w’ejo.

Mu masaha yashize abayobozi muri Nigeria batangaje ko imibirambo y’abantu bane ari yo yari imaze kuboneka, gusa hakaba hari ubwoba bwinshi bw’uko ababarirwa muri za mirongo bari baheze munsi y’amatafari na sima.

Ibrahim Farinloye, umukozi w’ikigo cya Nigeria gishinzwe ubutabazi (NEMA), yavuze ko abantu bane ari bo bari bamaze gutabarwa gusa nanone hakaba hari hamaze kuboneka imirambo y’abantu bane.

Yunzemo ati: “Turi no kugerageza kwiyambaza igisirikare kugira ngo gicunge imbaga.”

Iyi mbaga y’abaturage ba Nigeria batuye uburakari inzego z’ubuyobozi, bazishinja gutabara zitinze ugereranyije n’igihe iriya nyubako yagwiriye.

Ababonye iriya nyubako igwa babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko abakozi bagera ku 100 bari mu kazi ubwo ririya gorofa ryagwaga.

Inzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Lagos zatangaje ko iyo gorofa yari ifite amazu 22 agerekeranye, ikaba yubakwaga mu rwego rwo gutanga amacumbi ahendutse ku batuye muri kariya karere k’umujyi.

Magingo aya ntiharamenyekana niba andi mazu ari hafi yayo yangiritse.

Cyakora cyo muri Nigeria amazu akunze guhirima muri Nigeria kubera amategeko arebana n’iby’ubwubatsi adakurikizwa uko bikwiriye cyangwa ngo hakorwe igenzurwa ku buziranenge.

Muri 2014 ababarirwa mu ijana biganjemo abanya-Afurika y’Epfo, bitabye Imana ubwo inzu ishinzwe kwakira abashyitsi (guesthouse) ya rimwe mu matorero nanone yagwaga i Lagos.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *