Rutahizamu ukina uca ku mpande wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Lague Byiringiro, yamaze kubengukwa n’ikipe ya FC Zürich ibarizwa mu kiciro cya mbere mu Busuwisi.
Radio B&B FM-Umwezi dukesha iyi nkuru iravuga ko uyu musore azahaguruka i Kigali mu cyumweru gitaha yerekeza i Zurich aho azaba agiye gukora ikizamini cy’ubuzima.
Mu gihe uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yaba atsinze iki kizamini, yahita ahabwa amasezerano n’iriya kipe ndetse ikanahita imugura angana na €265,000 (265,000,000Frw).
Lague Byiringiro asanzwe ari umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba APR FC yubakiyeho, dore ko ari no mu bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe mu mwaka w’imikino ushize.
Uyu musore by’umwihariko aheruka kwigaragaza mu irushanwa rya CHAN Amavubi aheruka kwitabira mu gihugu cya Caméroun, cyane mu mukino wo mu tsinda C u Rwanda rwatsinzemo Togo ibitego 3-2.
FC Zürich yamaze kumubenguka, ni imwe mu makipe akomeye mu Busuwisi dore ko ifite ibikombe 12 bya shampiyona n’icumi by’igihugu.
Iyi kipe inakunze kwitabira imikino yo ku mugabane w’Uburayi magingo aya iri ku mwanya wa kane mu rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Abasuwisi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


