Umugaba Mukuru w’Ingabo za Lesotho, Lt Gen Mojalefa Letsoela, mu cyumweru gishize yazamuye mu ntera Brigadier ’Matumelo Ramoqopo amuha ipeti rya Général-Major.
Ramoqopo wari usanzwe afite agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite ipeti rya Général de Brigade mu gisirikare cya Lesotho yahise ashyiraho akandi gahigo ko kuba uwa mbere ubaye Général-Major; ipeti rya kabiri rikomeye mu ngabo za Lesotho nyuma ya Lieutenant-Général.
Yahise kandi aba umusirikare wa kane ufite ipeti riremereye mu ngabo za Lesotho.
Umuhango wo kuzamura mu ntera Maj Gen Ramoqopo wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo za kiriya gihugu kiri mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Ratjomose.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Lesotho, Lt Gen Mojalefa Letsoela yavuze ko Ramoqopo yazamuwe mu ntera abikwiriye, bijyanye n’ubumenyi butandukanye afite.
Ati: “Bitandukanye n’indi imyaka, ibi mbifata nk’amahirwe yihariye, kubera ko mu mateka ya LDF (Ingabo za Lesotho) ari we mugore wa mbere ubaye Général-Major.”
Yakomeje avuga ko Ramoqopo yakoze cyane mu buzima butandukanye yanyuzemo.
Yunzemo ati: “Mu gisirikare ni ahantu hafite umwihariko, ariko hagira izindi nzira zaho zikurizwa. Uri hano kugira ngo uzabashe kuzuza inshingano zawe nka Général-Major cyangwa andi mapeti uzazamurwaho.”
Maj Gen Matumelo Ramoqopo yaba ari umwe mu basirikare b’abagore bakomeye muri Afurika?
Uwavuga ko ibi ari ukuri ntiyaba yibeshye, bijyanye n’amateka yihariye uyu mugabane ufite.
U Rwanda kuri ubu ni kimwe mu bihugu bizwiho gushyira imbere abagore mu nzego zitandukanye, gusa Ingabo zarwo nta na rimwe ziragera umusirikare w’umugore wo ku rwego rwa Ofisiye General.
Mbere y’uko Lt. Col Kabuye Rose ajya mu kiruhuko cy’izabukuru ni we mugore wari ufite ipeti ryo hejuru kurusha abandi mu ngabo z’u Rwanda.
U Rwanda kuri ubu ni urugero rwiza ku bindi bihugu byinshi bitandukanye muri Afurika.
Ibihugu nka Uganda Igisirikare cyayo cyigeze kugira Lieutenant General (Proscovia Nalweyiso), ba Brigadier Flavia Byekwaso, Rebecca Mpagi na Charity Bainababo ndetse na ba Colonel nka Edith Nakalema, Annette Nkalubo, Betty Musuya, Maj Dr Jeniffer Alanyo n’abandi; gusa uwo mubare uracyari muto ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo.
Ni na ko bimeze muri KDF ya Kenya n’ubwo ifite Major-General Fatumah Ahmed unahabwa amahirwe yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu nyuma ya Gen Robert Kibochi.


