Leta y’u Burundi yasabwe kureka kurera amaboko irebera ikiswe ‘agasuzuguro k’u Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka FNL rihagarariwe na Jacques Bigirimana ryasabye Leta y’u Burundi guhumuka ikareka gukomeza kurera amaboko mu gihe ngo irimo gusuzugurwa cyane n’u Rwanda.

Bigirimana aganira na Nawe Tv, yatangaje ibi nyuma y’igitero bise ko gikaze, cyagabwe ku ngabo zabwo mu ishyamba rya Kibira ahitwa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke, muri Commune Mabayi, ni mu ntera iri munsi ya 15Km uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Nyuma y’iki gitero, Kuri televiziyo y’u Burundi, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro bishinzwe amakuru mu ngabo z’u burundi yatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda bakanasubirayo.

Leta y’u Rwanda yahise inyomoza aya makuru ivuga ko atari ubwa mbere u Burundi burushinje ibirego by’ibinyoma. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda,Amb. Olivier Nduhungirehe, aho yatangarije BBC ati “Si ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze”.

Mu gihe u Rwanda ruhakana, Ishyaka FNL rihagarariwe na Jacques Bigirimana ryo risaba Leta y’u Burundi kutihanganira ngo aka gasuzuguro yita ak’u Rwanda.

Ati “Turasaba Leta y’u Burundi kutihanganira na gato aka gasuzuguro, turayisaba guhesha icyubahiro igihugu cyacu, gucunga umutekano w’abaturage kugeza ahantu hose tugeza imbibi, tukayisaba kandi kudakomeza kurera amaboko mu bihe nk’ibi na cyane cyane kuri aka gasuzuguro k’u Rwanda”.

Yakomeje asaba Leta ya Nkurunziza mu gihe ngo byaba byasubiriye, guherekeza umwanzi bakamugeza ku butaka bwe, ndetse akanasaba u Rwanda ngo guhagrika ibi bikorwa yita iby’agasuzuguro. Ati “Nkeka ko Abanyarwanda batifuza intambara”.

Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zakuruwe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, Leta y’iki gihugu yakunze gutunga agatoki u Rwanda ko ruri inyuma y’ibikorwa byo kububurabuza, ndetse no gucumbikira ababutera.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubuyobozi bwagiye bubihakana bwivuye inyuma ko ari ibirego rushinjwa by’ibinyoma ndetse bikanabura gihamya. Leta y’u Rwanda kandi ikaba yaragiye isobanura ko nta nyungu rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Leta y’u Burundi yasabwe kureka kurera amaboko irebera ikiswe ‘agasuzuguro k’u Rwanda’
    Uwo Jacques BIGIRIMANA yibaza igihugu gutera ikindi ariko nko kujya mu buriri

  2. Leta y’u Burundi yasabwe kureka kurera amaboko irebera ikiswe ‘agasuzuguro k’u Rwanda’
    Uwo Jacques BIGIRIMANA yibaza igihugu gutera ikindi ariko nko kujya mu buriri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *