Leta yatanze itegeko ngo utubare twose tuzafungwe muri wikendi

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Kenya yatangaje ko utubare twose two mu gihugu tuzafungwa muri wikendi igiye kuza kugira ngo hakorwe ibarura ry’abaturage.

Leta yavuze ko uretse utubari, ibyumba by’imyidagaduro nabyo bizafungwa kuva kuwa 24 Kanama kugeza  kuwa 25 muri uyu mwaka nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza.

Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu, Fred Matiang’i kuwa 21 Kanama yatangaje ko  utubari tuzaba dufunzwe kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro z’undi munsi.

Ati “ Tuzafunga ahantu hose hakorerwa imyidagaduro.Tuzahera ku tubari tuzaba dufunzwe kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro z’undi munsi. Ibi ni ukugira ngo abazaba bari gukora ibarura bazabasange mu ngo.”

Yakomeje agira ati “ Ntihazagire usohoka mu mudugudu.Abazakora ibarura bazaba bazi abaturage bose n’ahantu batuye.”

Minisitiri Matiang’i yabwiye Abanyakenya ko bareka guhagarika umutima kuko inzego z’umutekano ziri maso kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

ECjiimiW4AEacmD
Abanya-Kenya batangiye kugura inzoga bazanywa muri iyo minsi ngo bazishyire mu rugo.

Matiang’i yihanangirije abaturage bashobora kwiyitirira  abakozi b’ibarura, kuko bashobora kuzahura n’uruvagusenya.

Iri barura rigamije kumenya umubare w’abaturage ba Kenya.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kuri ubu, abaturage bavuga ko  bagiye kugura ibyo kunywa bakabibika mu nzu mu rwego rwo guhangana n’icyaka gishobora kubabera ingorabahizi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *