Leta y’u Rwanda yiyamye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali guhatira abaturage kwizigama muri ‘Ejo Heza’, ibwibutsa ko kujya muri iyo gahunda ari ubushake.
Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; ndetse n’abayobozi nshingwabikorwa b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tuwugize.
Ibikubiye muri iyi baruwa byamenyeshejwe abarimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, uwo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ba Guverineri b’Intara ndetse n’abayobozi b’uturere.
Ejo Heza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda by’umwihariko abageze mu zabukuru kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza.
Abaturage hirya no hino mu gihugu cyakora cyo bagaragaza ko bahatirirwa n’abayobozi kujya muri iyi gahunda, ku buryo abatayirimo hari n’ubwo bimwa serivisi za Leta.
Mu ibaruwa Minisitiri Ndagijimana yandikiye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, yavuze ko byamaze “kugaragara ko abaturage bahatirwa kujya muri gahunda ya Ejo Heza, harimo n’abatishoboye bagenerwa inkunga ya VUP, n’abakozi basanzwe bafite ubwishingizi bw’izabukuru (Social Security/Sécurité Sociale) muri RSSB.”
Yavuze ko “kujya muri Ejo Heza ni ubushake, ndetse ko nta rwego rwemerewe kubihatira abaturage.”
Ku bwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ni ngombwa ko inzego zikangurira abaturage kwinjira muri iyi gahunda by’umwihariko abadafite ubwizigame muri RSSB, binyuze mu kubagaragariza inyungu yayo irimo kuba abizigamye by’igihe kirekire bagira amasaziro meza binyuze mu mafaranga ya pansiyo bahabwa, ikindi abayitabiriye bakaba bagira ubufasha bagenerwa na Leta.



