Liberia: George Weah mu guhindura itegeko nshinga na manda ya mbere itararangira

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri w’icyumweru gitaha, Abanyaliberiya barajya mu matora ya referandumu yo guhindura itegeko nshinga, aho nibaramuka bemeje ko rihinduka biba ari ikigeragezo gikomeye kuri Perezida George Weah, abatavuga rumwe nawe bavuga ko ashaka gutera ikirenge mu cya bagenzi be bo muri Afurika y’uburengerazuba yiyamamariza manda ya gatatu.

Abatora bagera kuri miliyoni 2.5 barahamagarirwa kwemeza cyangwa kutemera amavugurura umunani mu Itegeko Nshinga ryo mu 1986, harimo imwe igabanya manda ya perezida kuva ku myaka itandatu kugeza ku myaka itanu. Ivugurura ryateganijwe kandi rigabanya manda y’abadepite n’abasenateri kuva ku myaka itandatu kugeza ku myaka itanu n’imyaka icyenda kugeza kuri irindwi.

Referandumu yo kuri uyu wa 8 Ukuboza kandi ihujwe n’amatora y’abasenateri yo hagati muri manda.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Liberia baravuga ko iki ari ikigeragezo gikomeye kuri Perezida Weah w’imyaka 54 umaze imyaka hafi itatu ku butegetsi, wari wongeye kuzamura icyizere muri iki gihugu cyakunze kurangwamo intambara z’urudaca hagati y’abaturage kuva mu 1989 kugeza mu 2003, no kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kuva mu 2014 kugeza mu 2016.

Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2018, ubukungu bw’igihugu, kimwe mu bikennye cyane ku Isi, bwarushijeho kuba bubi, cyane cyane kubera ikibazo cya coronavirus, ndetse bituma ubwamamare bw’uyu Munyafurika rukumbi watsindiye igihembo cya FIFA nk’umukinnyi mwiza w’umwaka (Ballon d’Or) bugenda bugabanyuka cyane cyane mu rubyiruko rwamugejeje ku butegetsi.

Iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga ko ibihuha byamuvuzweho mu mezi ashize ko yifuza gukoresha amahirwe yo guhindura Itegeko Nshinga akazabona uko arenza manda ebyiri yemerewe ubu nka perezida nk’uko byagenze kuri bagenzi be, Alpha Condé na Alassane Ouattara bo muri Guinea na Côte d’Ivoire, ibihugu bituranye na Liberia.

Senateri utavuga rumwe n’ubutegetsi, Darius Dillon, yagize ati: “Aziyamamariza manda ya gatatu gusa kubera ko imyaka itandatu ye ya mbere yaba yarabaye hashingiwe ku rindi tegeko Nshinga. Gutora “yego” muri referendumu byaba ari amakosa”.

Mu gihe itegeko nshinga ryaba rihinduwe rero, Perezida George Weah, wavukiye mu gace gakennye ko mu murwa mukuru, Monrovia, ntabwo yaba yemerewe kwiyamamariza manda ya kabiri gusa y’imyaka itanu mu 2024, ahubwo yaba afite n’uburenganzira bwo kuzongera kwiyamamaza mu 2029, akaba yaba perezida kugeza mu 2034.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *