Libya ishobora kugurumanamo umuriro uruta uwahitanye Col Muammar Gaddafi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’urupfu rwa Gaddafi, Libya yaranzwe n’imvururu, none bikaba bigiye gutizwa umurindi na bimwe mu bihugu bikomeye aho bigiye gutera iki gihugu inkunga y’intwaro ngo cyivune abo mu ishyaka ryigize nka Islamic State.
colonel-gaddafi-pic-reuters-618043997
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu byiteguye gutanga iyo nkunga, basaba ko ingingo yabuzaga ibihugu kugurisha Libya intwaro yakwirengagizwa, bityo bakajya babona uko bahangana n’imitwe y’iterabwoba yigize nk’iya kisilamu
Mu nama yabereye i Vienne, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa USA, John Kerry yavuze ko abakuru b’ibyo bihugu bazasaba Loni ko yakwemera Libya igahabwa intwaro kuko bitabaye ibyo yahura n’akaga gakomeye kurusha ako irimo ubu.
Ibyo bibaye mu gihe mu kwezi gushize, Libya yatangaje ko IS yamaze kwigarurira igice kinini cy’igihugu kandi batapfa kubahagarika mu buryo bworoheje hadakoreshejwe intwaro, kandi ububiko bwazo hasigayemo mbarwa.
Minisitiri w’intebe wa Libya, Fayez Sarraj yavuze ko bibagoye kurandura umutwe wa IS, ariko ashimangira ko ibihugu bikomeye biramutse bibateye ingabo mu bitugu bakabafasha kurandura uwo mutwe, birenze kuba babemerera kubatera inkunga y’izo ntwaro.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo icyifuzo cy’aba bayobozi kirabanza gusuzumwa n’agashami ka Loni gashinzwe gufata ibihano mbere yo kubishyira mu bikorwa.
Iki gihugu cyatangiye guhura n’ibizazane rw’intambara, mu Ugushyingo 2011 ubwo Gaddafi yicwaga bityo igihugu kigera ku buce bitijwe umurindi n’ingabo za OTAN.
Uru rupfu kandi rwasize ingaruka zo kuba Libya yigabanyijemo Leta 2 zihanganye, ari nabyo byatumye imitwe y’amashyaka yitwaje intwaro ishingwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *