images (3)

Litiro ya Lisansi mu Rwanda yiyongereyeho arenga Frw 300

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), kuri uyu wa Gatanu rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya Lisansi yiyongereyeho arenga Frw 300, mu gihe Mazutu yiyongereyeho arenga Frw 200.

Itangazo RURA yasohoye biciye muri Rugigana Evariste uyiyobora, ryerekana ko Lisansi yageze kuri Frw 2,303 ivuye kuri Frw 1,989 yariho mu kwezi gushize, mu gihe Mazutu yageze kuri Frw 2,205 ivuye kuri Frw 1,948.

Bivuze ko Lisansi yasamutseho Frw 314, mu gihe Mazutu yazamutseho Frw 257.

RURA yavuze biriya biciro bishya bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 4 Mata, ” byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse no ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’isi.”

Uru rwego rwavuze kandi rwashyizeho ibiciro fatizo by’ingendo rusange na byo byavuguruwe hashingiwe ku mpinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, n’ibindi bigenderwa mu gushyiraho igiciro.

Ibiciro bishya byashyizweho byerekana ko mu mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura Frw 59.28 ku kilometero, mu gihe mu ntara azajya yishyura Frw 41.58.

RURA yasabye Abaturarwanda “guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijewe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.”

Uru rwego rwunzemo ko ruzakomeza gukurikirana imigendekere y’isoko no kugenzura itangwa rya serivisi zinoze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *