skysports-ollie-watkins-villa_5118531.jpg

Liverpool nayo bayihannye by’intangarugero_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, ikipe ya Liverpool ihanwe by’intangarugero na Aston Villa ibitego birindwi kuri bibiri (7-2).

Ollie Watkins wa Aston Villa yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 4, arongera atsinda icya kabiri ku munota wa 22 w’umukino.

Hashize iminota 11, Mohamed Salah wa Liverpool yishyuye igitego kimwe gusa iby’iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize byakomeje kuzamba, ubwo John McGinn yatsindiraga Aston Villa igitego cya gatatu ku munota wa 35.

Nyuma y’iminota ine gusa, Ollie Watkins yatsindiye Aston Villa igitego cya kane, igice cya mbere cy’umukino kirangira Aston Villa itsinze Liverpool ibitego 4-1.

Igice cya kabiri cyatangiye, Aston Villa igarukana imbaraga zo kongera ibitego, Ross Barkley ayitsindira icya 5 ku munota wa 55. Hashize iminota itanu, Mohamed Salah yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri, baheruka icyo.

Ku munota wa 66, Jack Grealish yatsindiye Aston Villa igitego cya 6, ku munota wa 75 atsinda icy’agashinguracumu, cya 7. Ibitego byarangiriye aho ngaho.

Uyu munsi ntubaye uw’amarira kuri Liverpool gusa, kuko na Manchester United yatsinzwe na Tottenham Hotspur ibitego 6 kuri 1.

skysports-ollie-watkins-villa_5118531.jpg Ni ibyishimo kuri Aston Villa

unnamed_6_.jpg Ni amarira kuri Liverpool

liverpoolastonvilla7-2_1200x768_1601846895120.jpg

491ca4b43066f650e558cba2faf5aae3.jpg Umukino wose ubonetsemo ibitego 9

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *