Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, zabimburiye andi makipe mu kugera muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league.
Liverpool yari yakiriye i Anfield Road Inter de Milan yo mu Butaliyani mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza, itsindwa igitego 1-0 ariko ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Ni nyuma yo gutsindira ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye i San Siro mu byumweru bibiri bishize.
Igitego cyo ku munota wa 61 w’umukino cy’umunya-Argentine Lautaro Martinez ni cyo cyafashije Inter de Milan gutsindira Liverpool ku kibuga cyayo, gusa nticyari gihagije ngo iyi kipe ibashe gukomeza.
Inter y’umutoza Simon Inzaghi yarangije umukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura yeretswe umunya-Chile Alexis Aleandro Sanchez ku munota wa 63.
Bayern Munich yo yageze muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo kunyagira Red bull Salzburg yo muri Autriche ibitego 7-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 8-2.
Ibitego bitatu bya Robert Lewandowski byinjiye mu minota 23 ya mbere y’umukino, icya Serge Gnabry, bibiri bya Thomas MuĂ«ller n’icya Leroy SanĂ© ni byo byafashije Bayern kwegukana itsinzi.
Salzburg yabonye impozamarira ku munota wa 70 biciye k’umunya-Denmark Maurits Kjaergaard winjiye mu kibuga asimbura.
Andi makipe agera muri 1/4 cy’irangiza aramenyekana kuri uyu wa Gatatu hagati ya Real Madrid yakira PSG na Manchester City yakira Sporting Lisbon.


