Lourenço yaganiriye na Perezida Kagame, yoherereza Tshisekedi ubutumwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida Manuel João Conçalves Lourenço wa Angola ku wa Kane yagiranye ikiganiro kirekire cyo kuri telefoni na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, anohereza intumwa ye kwa Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.

Iki kiganiro cyabaye mu rwego rwo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, gusa nta byinshi Perezidansi ya Angola yigeze igitangazaho.

Angola ni yo iyoboye ibiganiro bigamije gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC, ariko umuzi wawo ukaba amakimbirane yo muri Congo.

Mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’aya makimbirane kandi Perezida João Lourenço ku wa Kane yohereje i Kinshasa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio wari ushyiriye Tshisekedi ubutumwa bwe.

Amb. Antonio yahuye na Tshisekedi mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bahuriye i Luanda, mu biganiro bigamije gukemura ibibazo by’impande zombi.

Amb Tête Antonio yabwiye Tshisekedi ati: “Twakoze kuri iki gikorwa, kandi nyuma y’ibiganiro, ni ngombwa ko ibyemezo bigera ku nzego zacu zidukuriye.”

Yashimangiye kandi ko João Lourenço yiyemeje guharanira amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda, byateguwe binyuze mu buhuza bwa Angola birakomeje.

Ku ya 14 na 15 Nzeri 2024, i Luanda habereye inama ya kane y’abaminisitiri.

Icyo gihe Angola yerekanye raporo ku biganiro yagiranye n’Ihuriro Alliance River Alliance (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23.

Icyakora Kinshasa yakomeje kwinangira kuganira n’uriya mutwe ukomeje gusaba ko bajya mu mishyikirano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *