Lt Col Munyengango wahoze ari umuvugizi wa RDF yazamuwe mu ntera, agirwa ukuriye J5

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abarimo Lt Col Innocent Munyengango wahoze ari Umuvugizi wa RDF anamuha inshingano nshya.

Lt Col Munyengango yabaye Umuvugizi wa RDF hagati ya 2017 n’Ukuboza 2020, mbere yo gusimburwa na Col Ronald Rwivanga.

Perezida Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Colonel, anamuha inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe igenamigambi muri RDF (J5).

Uretse Col Munyengango, undi wazamuwe mu ntera ni Lt Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *