HL_BdV0W0AABxuJ

Lt Col Mushengezi na Lt Col Kamuhangire ba RDF basoje amahugurwa ya gisirikare muri Qatar

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, ba Ofisiye bakuru babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda, Lt Col Christian Mushengezi na Lt Col John Bosco Kamuhangire, basoje amahugurwa ya gisirikare yamaze amezi icumi mu gihugu cya Qatar, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare Joaan bin Jassim Academy for Defence Studies.

Uretse amahugurwa ya gisirikare, aba basirikare banarangije amasomo y’ururimi rw’Icyarabu, bikazarushaho kubongerera ubushobozi mu bufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

HL BdVwWcAAKFR2

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wayobowe na Nyakubahwa Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ingabo muri Qatar.

HL BdVwWoAAArk3

Witabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’ingabo za Qatar, abahagarariye ibihugu byabo mu by’ububanyi n’amahanga, ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro. Ku ruhande rwa RDF, yari ihagarariwe na Col Bernard Niyomugabo, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare mu gihugu cya Qatar.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply