Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yasubijwe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara nyuma y’igihe yarazambuwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe ni bwo Lt Gen Ndima yasubijwe muri ziriya nshingano n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa.
Ni Tshiwewe wamusabye gutanga ibyo afite byose mu bushobozi bwe “kugira ngo turusheho gukomeza kugirirwa icyizere n’inzego “.
Gen Ndima yari yarambuwe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru mu mwaka ushize wa 2022, ku mpamvu yari yariswe iyo mu rwego rw’inyungu z’igihugu.
Yazisubijwe azisimbuyeho Général-Major Shiko Tshitambwe.
Gusubizwa inshingano zo kuyobora ibikorwa bya FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru bivuze ko Lt Gen Constant Ndima ari we ugomba gutanga amabwiriza yose azagasha Igisirikare cya Congo kwigobotora umutwe wa M23 ukigenzura ibice byinshi by’iriya ntara.


