Bwiza

Lt. Gen. Elwelu uheruka kwamburwa amapeti yose na Muhoozi yatawe muri yombi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 2 Ugushyingo 2026 saa 20:17
Lt. Gen. Elwelu uheruka kwamburwa amapeti yose na Muhoozi yatawe muri yombi

203783

Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF), yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano afatiwe mu Mujyi wa Soroti, nyuma y’igihe yari amaze ashakishwa.

Elwelu ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’akarere ka Teso, nk'uko byatangajwe n'umuvugizi w'agateganyo wa UPDF, Col. Chris Magezi.

Magezi abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026 ari bwo Elwelu yafatiwe mu Mujyi wa Soroti.

Yunzemo ko uriya mugabo yari amaze igihe ahunga inzego z’umutekano kubera ibyo ashinjwa byo kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no gutegura umugambi wo guteza umutekano muke mu karere ka Teso, gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda.

Magezi yatangaje kandi ko inzego z’umutekano ziherutse kumusangana imbunda 15, imyambaro ya gisirikare ndetse n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Pick-up.

Yunzemo ati: “Elwelu azaregwa ibyaha kandi aburanishwe mu nkiko hakurikijwe amategeko.”

Yambuwe amapeti na Gen Muhoozi

Itabwa muri yombi rya Elwelu rije nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko yamwambuye amapeti yose ya gisirikare, akamumanura ku ipeti ry’umusirikare usanzwe (Private).

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 27 Ukwakira 2026, Muhoozi yise Elwelu umugambanyi, anavuga ko ashyizeho icyemezo cyo kumwambura amapeti yari afite. Yongeyeho ko abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na we bari bamaze gutabwa muri yombi.

Ibi byakurikiye amakuru y'uko igisirikare cya Uganda cyari cyatangiye iperereza kuri Elwelu, gishingiye ku gukeka ko yaba yarakoraga ibikorwa byo gukusanya abantu no gutegura imvururu muri Teso.

Icyakora, umuryango wa Elwelu wari warahakanye ibirego by’uko yari afite umugambi wo guhungabanya umutekano, uvuga ko yagiye kwihisha kubera gutinya ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Lt. Gen. Peter Elwelu yabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda kuva muri Kamena 2021 kugeza muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Yoweri Museveni yashyiragaho Gen Muhoozi Kainerugaba nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Sam Okiding akagirwa umwungirije.

Mbere yaho, Elwelu yari yarayoboye ingabo zirwanira ku butaka. Nyuma yo kuva ku mwanya w’Umugaba Mukuru wungirije, yagizwe umujyanama mukuru wa Perezida mu bibazo bya Teso na Karamoja, aza gusezererwa mu gisirikare muri Kanama 2025.

Izina rye kandi ryagiye rigarukwaho mu bijyanye n’igikorwa cya gisirikare cyabereye i Kasese mu 2016, aho ingabo za Uganda zagabye igitero ku ngoro y’Umwami wa Rwenzururu, hapfa abantu barenga 100. Mu 2024, Amerika yamufatiye ibihano byo kutemererwa visa kubera uruhare ashinjwa muri ibyo bikorwa.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.