Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant Général Philémon Yav, wari woherejwe i Minembwe kuyobora zone ya 3 y’ubwirinzi i Minembwe yahatiwe kuva aha hantu adasoje inshingano zahamujyanye. Uyu musirikare yari yageze i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yahawe inshingano zo kurandura imitwe yitwaje intwaro y’ananyagihugu n’abanyamahanga ikorera mu mu misozi miremire yo muri iki gice. Muri iyi weekend nibwo yavuye muri aka karere.

Amakuru agera kuri SOS Medias Burundi avuga ko ubuyobozi bw’ingabo za Congo ari zo zafashe icyemezo cyo gukura uyu muyobozi w’ingabo i Minembwe. Kuwa Gatandatu ushize nyuma ya saa sita nibwo uyu yavuye aha nyuma y’aho ashinjwe kuba yarahaye ingabo ze amabwiriza yo kurasa ku bagore b’Abanyamulenge bari bavuye mu myigaragambyo kuwa gatatu ushize.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru twabagejejeho ubushize, abagore bane n’umusore b’Abanyamulenge baherutse kwicwa barashwe biciwe ahantu byavugwaga ko hari abasirikare ba FARDC. Uyu muyobozi w’ingabo wasabwe gusubira i Kinshasa atavanwe ku mirimo ye ahubwo ngo agomba no gusobanura urupfu rw’aba bagore ndetse n’ubufatanye hagati y’ingabo yari ayoboye n’inyeshyamba za Mai-Mai.

Sosiyete Sivile yo muri Minembwe ikaba ishinja General Yav kuba atarahannye abasirikare bagiye bahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi mu gihe yari yarahawe ubutumwa bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muri iki gice no gusubiza ku murongo disipuline ya FARDC.

Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ntibahwemye kwamagana ubwicanyi bubakorerwa bamwe mu bayobozi b’igisirikare cya FARDC barebera ndetse raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ibi ikaba yarabyemeje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze
    Bitinde cg bitebuke ukuri kuzajya ahagaragara kandi abagize uruhare mubwicanyi bukorerwa abanyamurenge bazahanwa.

  2. Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze
    Bitinde cg bitebuke ukuri kuzajya ahagaragara kandi abagize uruhare mubwicanyi bukorerwa abanyamurenge bazahanwa.

  3. Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze
    Ahanwe kuko yatubereye mubi cyane

  4. Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze
    Ahanwe kuko yatubereye mubi cyane

  5. Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze
    Ntabandi bica abanyamulenge usibye FARDC yahaye intebe FDRL yavuye murwanda ikoze amahano uriya Lt Gn Yave numuhutu witerahamwe wigize numuntu WO muri Katanga
    None abatutsi kwisi Niki gituma muceceka mudatabara bene wanyu ? Abatutsi murihehe ? Ko amahanga yadutereranye mwahagurutse mukiyuba mwebwe ubwanyu tuzahore dusuzugurwa nababantu ?
    Oya ntibikabeho
    Murwanda mugira ijambo nkunda mukoresha rifugango KWIGIRA irijambo risobanuye neza tubishimire nyakubahwa Paul kagame wabitekereje koko akabigeza kubaturage be
    Ariko se urihe nyakubahwa president dukunda ubwo busa nawe burarimburwa
    Haguruka nyakubahwa President Paul kagame ugire icyo ukora kubwoko busa nawe
    Inziko ubishoboye kurusha abazungu bashaka inoro ,izahabu ,ariko we we ushaka gukiza abantu nokububaka
    Haguruka utabare abanyamulenge

  6. Lt. Gen. Philémon Yav wari woherejwe i Minembwe yahakuwe adasohoje inshingano ze
    Ntabandi bica abanyamulenge usibye FARDC yahaye intebe FDRL yavuye murwanda ikoze amahano uriya Lt Gn Yave numuhutu witerahamwe wigize numuntu WO muri Katanga
    None abatutsi kwisi Niki gituma muceceka mudatabara bene wanyu ? Abatutsi murihehe ? Ko amahanga yadutereranye mwahagurutse mukiyuba mwebwe ubwanyu tuzahore dusuzugurwa nababantu ?
    Oya ntibikabeho
    Murwanda mugira ijambo nkunda mukoresha rifugango KWIGIRA irijambo risobanuye neza tubishimire nyakubahwa Paul kagame wabitekereje koko akabigeza kubaturage be
    Ariko se urihe nyakubahwa president dukunda ubwo busa nawe burarimburwa
    Haguruka nyakubahwa President Paul kagame ugire icyo ukora kubwoko busa nawe
    Inziko ubishoboye kurusha abazungu bashaka inoro ,izahabu ,ariko we we ushaka gukiza abantu nokububaka
    Haguruka utabare abanyamulenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *