Jean Claude Seyoboka ushinjwa uruhare muri jenoside woherejwe mu Rwanda aturutse muri Canada, yongeye gusaba urukiko rwa gisirikare kugumana umwunganizi yari afite kuva yazanwa.
Ubwo yageraga mu rukiko rufite icyicaro I Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu, aho ubushinjacyaha bwari bwasabaga ko yongererwa igihe cyo kuba afunze hagakomeza iperereza nyuma y’uko iminsi 30 yarangiye butarasoza iperereza.
Mberea y’uko ubushinjacyaha bugaragaza ikibazo cyabwo, ushinjwa yabanje kwaka ijambo avuga ko byaba byiza kuri we agumanye umunyamategeko bari kumwe kuva yagarurwa mu Rwanda.
Ni nyuma y’aho Seyoboka ahinduriwe umwunganizi n’Urugaga rw’abavoka agahabwa Channy Uwimana ngo asimbure Albert Ngirabatware, wamwunganiraga.
Yagize ati: “Ndasaba ko uku kumva kwasubikwa nkabona uko nkemura ibibazo by’umunyamategeko nagenewe Shanny Uwimana, nahawe n’Urugaga rw’Abavoka.”
Yakomeje avuga ko yumva urubanza rwagenda neza agumanye na Albert Ngirabatwareavuga ko yumva urubanza rwe cyane kuko batangiranye. Naho ngo Uwimana yaje atinze kandi ngo azatanga serivisi yo kumwunganira ku buntu.
Seyoboka yongeyeho ko nk’umuntu ukekwaho ibyaha woherejwe mu gihugu avanwe mu kindi bimuha uburenganzira bwo kunganirwa n’umunyamategeko wishyurwa na guverinoma hakaba nta mpamvu yo kugenerwa undi mwunganizi udahembwa nk’uko The New Times ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Lt Seyoboka ashinjwa ibyaha bitanu birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira uruhare mu itegurwa ryayo, kuyishyira mu bikorwa, no gufata ku ngufu n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo ariko rwavuze ko Seyoboka yirukanwe muri Canada Atari mu rwego rw’umunyabyaha wohererejwe ubundi butabera, ruvuga ko yari yahawe umunyamategeko kuko yavugaga ko adafite ubushobozi bwo kumwiyishyurira.
Ubusanzwe itegeko rivuga ko ukekwaho icyaha woherejwe n’ubutabera bw’amahanga, harimo n’aboherejwe bava mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ahabwa umwunganizi wishyurwa na guverinoma.
Capt Kayiranga Kayihura, wo mu bushinjacyaha bwa gisirikare, avuga ko Seyoboka arimo kugerageza gutinza urubanza ku bwende kuko ingingo zose zarebwe neza harimo no kohereza ikirego kiva muri Canada kijya mu Rwanda, urugaga rw’abavoka rukaba rwaramugeneye umwunganizi, ngo keretse igihe yagaragaza ko wenda uwo mwunganizi adashoboye naho ubundi ngo nta mpamvu yo kumusimbuza.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza mukuru, Maj. Gerard Muhigirwa yimuriye urubanza kuwa 27 Mutarama. Urukiko kandi rwategetse ushinjwa kugaragaza inyandiko zemeza ko afite uburenganzira mu mategeko bwo guhagararirwa n’umwunganizi uhembwa na leta avuga ko yari asanzwe afite.
Seyoboka, wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (EX-FAR) yirukanwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize, agezwa imbere y’urukiko akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Seyoboka ashinjwa no kuba yarakoze inama zateguraga zikanashishikariza abantu gukora Jenoside, izwi cyane ni iyabaye kuwa 21 Mata 1994 yateguye igitero cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa kuri CELA ‘Centre d’etudes des Langues Africaine’, aho bukeye bwaho abarenga 72 bishwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


