Mu gihe mu gihugu cya Centrafrica hakomeje ibikorwa bya gisirikare byo kwigarurira imijyi yari yarigaruriwe n’imitwe y’inyeshyamba nk’aho muri iki Cyumweru igisirikare cya Centrafrica gifashijwe n’ingabo z’u Rwanda kigaruriye Umujyi wa Bossangoa, ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu biyobowe na ICGLR byongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri.
Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) niyo yari yateguye iyi nama ngo yigirwemo uko harangizwa ibibazo byo muri Centrafrica bikomeje kuva hagati mu Ukuboza 2020.
Nyamara mu murwa mukuru wa Bangui mu byumweru bishize hakomeje kugaragara imyigaragambyo yageze no ku cyicaro cya CEEAC yamagana kugirana ibiganiro n’inyeshyamba.
Kuri iki kibazo, Perezidansi ya Centrafrica yagaragaje aho ihagaze kuri uyu wa Gatanu ushize nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Perezidansi ivuga ko nubwo Perezida Archange Touadera yajya i Luanda, ahateganyijwe kubera iyi nama azaba agiye kugaragaza uruhande rwe nta biganiro azagirana n’abatubahiriza ibyemejwe mu masezerano y’amahoro.
Umuvugizi wa Perezidansi ati “ Abo bagomba gufatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.”
Ku rundi ruhande, Inama y’ubukungu n’Imibereho myiza muri Centrafrica yakiriye abahagarariye sosiyete sivili n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi hagamijwe umushyikirano.
Gusa, perezidansi isanga hakwiye kubanza gushyirwa ku ruhande ibijyanye n’amatora mbere yo gutangiza iyi nama y’umushyikirano.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


