Ku Cyumweru, itariki ya 6 Ukwakira, Perezida w’imiryango itegamiye kuri leta i Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, Muhindo Tafuteni, yatangaje ko abavanwe mu byabo benshi bari barahunze imijyi imwe n’imwe yo mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero nyuma yo gutera imbere kwa M23 no gufata ibice byinshi.
Nk’uko uyu abitangaza, ngo imibereho mibi y’ahantu bacumbikiwe yatumye aba bantu bavanwe mu byabo basubira mu midugudu yabo ikirimo abo yita umwanzi nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Ati: “Gutaha byatangiye muri Kanama, kubera ko imibereho y’abaturage bavanwe mu byabo igoye cyane.
Bamwe ngo bahisemo gusubira iwabo kugirango bakurikiranire hafi ibiba, by’umwihariko abaturuka mu bice bikigenzurwa na FARDC nka Alimbongo, Busorobya, Kasingiri, Lubango, na Bingi, bagenda bataha buhoro buhoro nk’uko Tafuteni avuga.
Yavuze kandi abavanwe mu byabo bagenda bataha mu turere tugenzurwa na M23, nka Kirumba, Kayina na Kanyabayonga.
Yerekana ko abandi bantu baturuka i Butembo, Musyenene, Kyambogho, na Lubero, nabo bashaka gusubira mu mirima yabo.



One Response
Lubero: Abavanwe mu byabo mu bice bigenzurwa na M23 bakomeje gutaha ku bwinshi
Imananiyonkuru