Bwiza

Lusaka: Minisitiri w'Ingabo yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 05:50
Lusaka: Minisitiri w'Ingabo yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru

Ku Cyumweru, itariki18 Ukwakira 2026, intumwa ziyobowe na Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, zitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru y’abaminisitiri yabereye i Lusaka muri Zambia.

Iyi nama yakurikiye inama yahuje impuguke zitandukanye yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026.

Bwiza News

Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ingabo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ababahagarariye baturutse mu bihugu bigize Itsinda rishinzwe Guhuza no Gukurikiranira hafi Ibikorwa birebana n'umutekano (Contact and Coordination Group), ari byo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda na Tanzania.

Abitabiriye iyi nama basuzumye kandi bemeza umushinga w’amabwiriza ngenderwaho agenga ibikorwa byo kwambura intwaro, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe, abarwanyi b’abanyamahanga bari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bwiza News

Uyu mushinga w’amabwiriza uzashyikirizwa abakuru b’Ibihugu kugira ngo bawusuzume kandi bawemeze burundu.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.