M23 irashinja FARDC kwirengagiza ibyo Perezida Tshisekedi yanze

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 washinje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza kugirana imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, mu gihe Perezida FĂ©lix Tshisekedi yamaganiye kure iki gitekerezo.

Perezida Tshisekedi ku wa Kane w’icyumweru gishize yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cy’imikoranire hagati ya ba Ofisiye ba FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo kurwanya umutwe wa M23.

Tshisekedi yagereranyije kwifashisha iriya mitwe mu kurwanya M23 nko “kuzimya umuriro uwujugunyamo amavuta.”

M23 mu itangazo yasohoye ishimangira ibyatangajwe na Tshisekedi, yagaragaje ko ishyigikiye igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi.

Uyu mutwe wavuze ko kuba abasirikare bakuru ba FARDC bari kwiyunga n’imitwe yitwaje intwaro nta kindi bagamije, uretse guteza intambara muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ko hari bimwe mu bikorwa bishimangira umubano bamwe muri ba Ofisiye ba FARDC bafitanye n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu byagaragajwe harimo inama zitandukanye Gen Major Chirimwami Peter uyobora Operasiyo Sokola II yagiranye na Gen Pacifique Ntawunguka Alias Omega uyobora umutwe wa FDLR. M23 ivuga ko aba bombi bahuriye ahitwa Tongo ku wa 02 Gicurasi 2022.

Gen Chirimwami hagati y’itariki ya 06 n’iya 09 Nzeri bwo ngo yagiranye inama n’Ingabo za Monusco bahuriye mu bice bya Rugari, Kiwanja, mu Bunagana na Rwankuba. Intego ngo yari ukureba uko FARDC na Monusco bakorana mu guhashya M23.

Usibye guhura na FDLR na Monusco, M23 ivuga ko mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru bigaragara ko hari imyiteguro y’intambara, bitewe n’abasirikare ndetse n’ibikoresho by’intambara bya FARDC, Monusco ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro byamaze kugezwayo.

Hagati y’itariki ya 08 n’iya 09 Gicurasi Gen Chirimwami ahagarariwe n’umwungiriza we unashinzwe uburasi, Col Tokolonga Bendet Salomon, yateguye inama yabereye mu gace ka Pinga yamuhuje n’abakuriye imitwe yitwaje intwaro irimo NDCR ya Guidon Simwerayi, FPP y’uwitwa Kabido, APCLS ya Janvier Kalahire, ANPDH/Nyatura ya Jean-Marie Abazungu na CMC/FDP y’uwitwa Domi.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ngo ni uko iyi mitwe igomba kwishakamo abarwanyi 600 bagomba kujya mu bikorwa byo guhiga abarwanyi ba M23 nyuma yo kubanza guhabwa imyitozo yihariye na FARDC.

M23 ivuga ko iyi mitwe isanzwe inayoborwa n’abofisiye bakuru muri FDLR barimo nka Col Kambuzi ushinzwe ibikorwa, Major Dados, Major Silencieux, Col Niyonzima n’abandi.

M23 irashinja FARDC gukomeza umubano n’imitwe yitwaje intwaro

M23 mu rindi tangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi, yavuze ko FARDC ikomeje kugirana inama n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’ubuyobozi bwa Teritwari ya Rutshuru bagamije kuyigabaho ibitero.

Uyu mutwe wavuze ko uretse izi nama, abarwanyi ba mbere b’iriya mitwe bari bamaze imyitozo n’Igisirikare cya Congo bamaze koherezwa ku rugamba bitegura intambara.

Aba barimo 60 bo mu mutwe wa Nyatura bari bamaze iminsi batorezwa mu gace ka Mpati bambaye impuzankano za FARDC bamaze koherezwa mu gace ka Biruma ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Barimo kandi abarwanyi b’umutwe wa FDLR bayobowe na Col Rurinda bamaze kuvangwa n’abarwanyi ba Mai Mai ndetse n’indi mitwe.

M23 ivuga ko usibye iyi mikoranire, imitwe irimo CMC-FDP iheruka guhabwa imodoka ebyiri zuzuye amasasu yashyikirijwe na Col Bankole Luc-Albert uyobora Ingabo za RDC mu Rutshuru.

Uyu mutwe wakunze kuvuga ko witeguye gukomeza kubahiriza imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Nairobi, gusa nanone ukavuga ko izirwanaho mu gihe cyose izahatirizwa n’iriya mitwe kubikora.

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *