Umutwe wa M23 uravuga ko mu minsi ibiri ishize umaze kwica abasirikare barenga 50 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’incuti zabo ziri kubafasha mu ntambara.
Ni nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru impande zombi zisubukuye imirwano muri Terirwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BWIZA ko nyuma y’iminsi ibiri Iyi mirwano isubukuwe M23 imaze kwivugana abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’imitwe irimo FDLR bari kuyifasha barenga 50.
M23 ivuga ko uretse kwivugana benshi ku ruhande rw’umwanzi [wayo] yanafashe imbunda ndetse n’amasasu menshi.
Kuri uyu wa Gatatu impande zombi zari zatanze agahenge, gusa Major Ngoma akavuga ko FARDC nanone nibagabaho ibitero bari “buyikubite”.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo imirwano yongeye kubura hagati y’impande zombi mu gace ka Bugusa, nyuma y’icyumweru hari agahenge.
Ku munsi wa mbere w’iyi mirwano Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, General de Brigade Sylvain Ekenge, yatangaje ko M23 yabiciye abasirikare babiri ikomeretsa batanu.
Ni amakuru yatumye Major Ngoma aseka aratembagara.
Ati: “Mwasinye ku itangazo rivuga ko hapfuye babiri, hakomereka batanu. Hahahaha! General wanjye, nk’umusirikare mwiza! Ngira ngo mwabonye ibyo twakoze kandi ni isomo, ndatekereza ko ari umuburo wa nyuma, kandi nimukomeza, kubera ko dushaka amahoro mwebwe ntimubishaka…”
Mu bo bivugwa ko bamaze kugwa muri iyi mirwano harimo Major Nsanzimana Innocent allias Yefuta wo mu mutwe wa FDLR wishwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Uyu wahoze akuriye umutwe w’abarwanyi ba FDLR uzwi nk'”Abazungu”, yarasiwe na M23 mu gace ka Bugusa.
Mu barashwe kandi harimo na Komanda w’umutwe w’abakomando baheruka guturuka i Lubumbashi warasiwe mu gace ka Jomba.
M23 iheruka kumenyesha FARDC ko abasirikare bayo baciriritse ku buryo badashobora kuyikura mu byimbo.

10 Responses
M23 irigamba kwivugana abasirikare barenga 50 ba FARDC na FDLR mu minsi 2
Reka tuvuge ngo M23 oeeeeeh,impamvu mbivuze nuko M23 izi neza icyo irwanira kuko FARDC ntibatwemera ko turi nkabakongomani still now

Twe nkabanyarwanda twamaganye ibitero Bya Congo dusaba reta yacu ko yatwemerera ubishaka arengeje imyaka 18 afite ingufu zogukomeza kurinda igihugu cyacu cyurwanda ko yahabwa amahugurwa yagisirikare cg ayokwirwanaho kuko Congo natwe imaze kuturakaza byumwihariko twe hano imusanze

Iki Gihugu nakivukiyemo ariko urwango kidufite ntakindi nakifuriza kitari icyo gukubitwa na M23 kuko cyanze kubumva kd gifite ingabo zifitanye isano nizo barimo kurwana nibashake bumve abandi bacongo kuko RDC ni nini izabakwira bareke umururumba