M23 ishinja FARDC kuyigabaho ibitero ku birindiro bine byegereye u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa ARC (Armée Révolutionnaire du Congo) uzwi nka M23 ushinja ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kuwugabaho ibitero bitandukanye ku birindiro byawo byegereye mu majyaruguru y’u Rwanda.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma, mu itangazo yatangiye ku birindiro by’uyu mutwe mu buryo bwa videwo, ku wa 19 Werurwe.

Yagize ati: “Murabizi ko FARDC yagabye ibitero ku birindiro byacu guhera mu Kwakira 2021. Turabamenyesha na none ko kuva ku wa 25 Mutarama 2022 kugeza uyu munsi ku wa 19 Werurwe 2022, FARDC yongereye ibitero ku birindiro byacu bya Mikeno, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo.”

Mu gitero cyo ku wa 19 Werurwe cyagabwe ku birindiro bya Sabyinyo, hari amakuru avuga ko ibisasu bibiri byarashwe, byageze ku butaka bw’u Rwanda mu Kagari ka Nyonirima, mu Murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze, ariko nta we byishe, nta n’uwo byakomerekeje.

Ibirunga bya Sabyinyo, Bisoke, Kalisimbi na Mikeno bihuriye ku ruhererekane rwa Virunga (Virunga Chain) rutandukanya u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. M23 ishinja FARDC kuyigabaho ibitero ku birindiro bine byegereye u Rwanda
    Ubuhanuzi bwa Magayane bwavuze ko intambara Urwanda ruzashoza kuri Kongo izaruhindukirana maze ubutegetsi bukagwa kandi igihugu kigahungabana. Birababaje rero kwumva bitsa ko M23 ikorera mu majyaruguru y’Urwanda, ntitubyamagane! Ibimenyetso bimaze kuba byinshi byerekana uruhare twaba twaragize mu mahano abera muri kariya gace: icyanyuma ni umubiligi wasahuraga Kongo azana mu Rwanda kandi Urwanda rukaba narwo rubyemera. Kuki tutakwizibukiranbiriya bibazo?

  2. M23 ishinja FARDC kuyigabaho ibitero ku birindiro bine byegereye u Rwanda
    Ubuhanuzi bwa Magayane bwavuze ko intambara Urwanda ruzashoza kuri Kongo izaruhindukirana maze ubutegetsi bukagwa kandi igihugu kigahungabana. Birababaje rero kwumva bitsa ko M23 ikorera mu majyaruguru y’Urwanda, ntitubyamagane! Ibimenyetso bimaze kuba byinshi byerekana uruhare twaba twaragize mu mahano abera muri kariya gace: icyanyuma ni umubiligi wasahuraga Kongo azana mu Rwanda kandi Urwanda rukaba narwo rubyemera. Kuki tutakwizibukiranbiriya bibazo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *