20230307_115254.jpg

M23 yahagaritse imirwano na FARDC, isiga iteze umutego

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe watangaje ko wahagaritse imirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira (FARDC), gusa utangaza ko witeguye kwirwanaho mu gihe cyose uzaba ugabweho igitero.

Uyu mutwe wabyemeje binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka.

Mu cyumweru gishize abayobozi bakuru muri uyu mutwe barangajwe imbere na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa, bakiriwe i Luanda na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu biganiro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.

Icyo gihe ubuyobozi bukuru bwa M23 bwamwereye ko abarwanyi b’uriya mutwe bagomba kuba bahagaritse imirwano na FARDC bitarenze kuri uyu wa Kabiri, saa sita z’amanywa.

M23 mu itangazo yasohoye mbere gato y’uko saa sita zigera yatangaje ko ibyo yemereye Perezida João Lourenço iza kubyubahiriza.

Iti: “Mu rwego rwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro byahuje umutwe wa M23 na nyakubahwa Perezida João Manuel Conçalves Lourenço byabereye i Luanda muri Angola ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye zo ku rwego rw’akarere zabereye i Bujumbura, i Nairobi ndetse n’i Addis-Abeba zose zari zigamije gukemura mu mahoro amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa RDC; M23 itangaje ko ihagaritse imirwano uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023 saa sita z’amanywa.”

20230307_115254.jpg

Uyu mutwe watangaje ko wafashe iki cyemezo mu rwego rwo guha rugari inzira ya Politiki igomba gukemura ibibazo ifitanye na Leta y’i Kinshasa.

Wongeye gushimangira kandi umuhate wawo mu gukemura mu mahoro amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, gusa ushimangira ko “ufite uburenganzira busesuye bwo kwirwanaho mu gihe cyose ugabweho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo.”

Ni ihuriro rigizwe n’Ingabo za Congo (FARDC), abacancuro b’Abanyaburayi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R ndetse na MAI-MAI.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *