Munyarugerero Canisius, Umuvugizi wa politiki wungirije w’umutwe wa M23, yatangaje ko ari ikinyoma, amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko abarwanyi ba M23 bamaze gushyiraho umuntu uyobora agace ka Rutshuru witwa Wilson Ngarambe. Col Luc Albert Nyengele ni we wari warashyizweho na Perezida Tshisekedi ubwo Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri byajyaga mu bihe bidasanzwe. Munyarugerero yatangarije BWIZA ko ayo makuru atari impamo. Yagize ati ” Ni ibinyoma. Rutshuru yari isanzwe ifite abayobozi. Hano si ikibazo cy’abayobozi baho ahubwo ikibazo ni Kinshasa.” Yasabye abaturage kugaruka mu ngo zabo, bagakomeza imirimo yabo. Ati ” Bagaruke mu ngo zabo, Rutshuru yose ni amahoro.” Abajijwe niba na Col Nyengele na we yagaruka, ati ” Iriya ari mubo duhanganye. Ni umujura, baranyaga abaturage.” Col Nyengele bivugwa ko yahungiye ahitwa Mabenga. Hagati aho kandi abasirikare ba M23 bakomeje gusatira Umujyi wa Goma mu gihe imirwano i Kibumba ikomeje.



2 Responses
M23 yashyizeho Umuyobozi mushya wa Rutshuru
KURAJE YESA RAHARI BAZANYJABABABONA BAHUNGE MUTAVUZE
M23 yashyizeho Umuyobozi mushya wa Rutshuru
KURAJE YESA RAHARI BAZANYJABABABONA BAHUNGE MUTAVUZE