Umutwe wa M23 wijeje Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola ko ugomba kuba wahagaritse imirwano mu bice byose by’uburasirazuba bwa Congo bitarenze tariki ya 07 Werurwe 2023 saa sita z’amanywa.
Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Angola bibinyujije ku rubuga rwabyo rwa Facebook, gusa uruhande rwa M23 ntacyo rurayatangazaho.
M23 yemeye ko igomba kuba yahagaritse imirwano bitarenze ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bukuru bwayo buheruka kugirana na Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu biganiro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.
Perezida Lourenço aheruka kwakira i Luanda abayobozi bakuru ba M23 barangajwe imbere na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uriya mutwe cyo kimwe na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wawo.
Angola yavuze ko iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano kwa M23 rigomba gukurikiranwa n’Urwego rwashyizweho ngo rukurikirane iyubahirizwa ry’imyanzuro y’inama ya Luanda yo mu gushyingo 2022.
Yasabye kandi M23 na Leta ya Congo kubahiriza imyanzuro y’inama zitandukanye zabaye mu minsi yashize zigamije gushakira amahoro n’umutekano igice cy’uburengerazuba bwa Congo.


