m23

M23 yaramukiye mu mirwano ikaze na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, waramukiye mu mirwano ikomeye yawusakiranyije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR-FOCA.

Amakuru avuga ko M23 yaramutse igaba ibitero ku birindiro by’uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu bice bya Kazaroho na Kakono, mu burengerazuba bwa Chefferie ya Bwisha hafi ya Parike ya Virunga; muri Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru kandi avuga ko imirwano ya M23 na FDLR yatumye abaturage batabasha kugera mu duce yabereyemo; by’umwihariko abaturage bashakaga kujya mu mirima yabo.

Agace ka Kazaroho kamaze imyaka myinshi karahindutse indiri ya FDLR; umutwe urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuri ubu usigaye urwana ku ruhande rwa leta ya RDC.

M23 yaramukiye mu mirwano na ziriya nyeshyamba, nyuma y’iminsi mike isinyanye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amahame ngenderwaho aganisha ku guhagarika intambara.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *