Bwiza

M23 yatangaje undi Colonel wa FARDC wayiyunzeho

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 11 Mutarama 2024 saa 10:15
M23 yatangaje undi Colonel wa FARDC wayiyunzeho

Umutwe wa M23 wemeje ko Colonel Bahati Baringene Saddam ari mu basirikare bakuru benshi bawiyunzeho bavuye mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

M23 yemeje ko uyu Ofisiye mukuru wayiyunzeho biciye muri Major Willy Ngoma uvugira igisirikare cyayo.

Uyu musirikare yunzemo ko uriya Colonel wabarizwaga muri Brigade ya 21 yamaze gusanga Ingabo z'uriya mutwe mu Rutshuru.

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama ni bwo M23 yemeje ko hari ba Ofisiye bakuru benshi ndetse n'abato bakomeje kuva muri FARDC bakayiyungamo.

Mu Bo uyu mutwe wemeje kandi ko wamaze kunguka harimo Colonel Biyoyo Josué.

M23 iri mu mitwe igize ihuriro Alliance Fleuve Congo ryashinzwe mu mwaka ushize.

Ni ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y'amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba rifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi rivuga ko butemewe.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.