Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya mbere mu kubaka ejo hazaza h’Umugabane, asaba abayobozi kurukuriraho inzitizi binyuze muri politiki nziza, na rwo rugakoresha amahirwe rufite mu guhindura ubuzima no guteza imbere Afurika.
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu butumwa yatanze atangiza ku mugaragaro inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Ni ku nshuro ya munani YouthConnekt Africa Summit ibaye, aho iy’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga 5,000, biganjemo urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi bakiri bato, ba rwiyemezamirimo bakiri urubyiruko, abahanga mu ikoranabuhanga n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko.
Harimo kandi abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, cyane cyane izireberera urubyiruko, abahagarariye ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Mu minsi itatu izamara, abitabiriye YouthConnekt Africa Summit 2026 bazaganira ku ngingo zirimo ubucuruzi, inganda ndangamuco, siporo n’imiyoborere, banareba icyerekezo bifuza ko Afurika izaba ifite mu gihe kizaza.
Perezida Paul Kagame yavuze ko YouthConnekt imaze kuba gahunda yageze ku rwego rw’Umugabane kubera uruhare rwa buri wese, by’umwihariko urubyiruko ruyigiramo uruhare.
Ati: “Kuva YouthConnekt yatangira, yagiye ikura iba gahunda yageze ku Mugabane wose kandi igira uruhare mu guhuza urubyiruko. Ibi ntibyabaye ku bw’amahirwe. Buri wese wagize uruhare muri ubu bufatanye, harimo namwe rubyiruko muri hano, yazanye ikintu gifatika.”
Perezida Kagame icyakora yagaragaje ko ko imikoranire hagati y’abayobozi n’urubyiruko rwa Afurika ikwiye kurangwa no gufatanya no gutanga umusanzu ku mpande zombi.
Ati: “Abayobozi bagomba gukuraho inzitizi binyuze muri politiki nziza, naho urubyiruko rugomba gukoresha amahirwe rubona.”
Yavuze ko ubushakashatsi buheruka gukorwa bugaragaza ko urubyiruko rwa Afurika rufite icyizere kirushijeho kuba kinini ku hazaza, ndetse ko rushaka kugira uruhare mu kugena ejo hazaza harwo.
Ati: “Iyo ni yo mitekerereze ikwiye. Intsinzi nyayo itangira iyo wubatse ubuzima ushaka udategereje uruhushya rw’undi muntu. Ibyo Afurika imaze kugeraho byose byaturutse ku kuba yarafashe iya mbere igafata inshingano zo kugena ejo hazaza hayo.”
Kagame kandi yasabye urubyiruko kudategereza ko ibibazo byose bya Afurika bikemurwa n’abandi, cyangwa ngo Isi izahindure uko ibona ibibazo by’Umugabane.
Ati: “Ibyavuye mu bikorwa byacu ntibizaramba turamutse twifuza ko ibibazo bizashira cyangwa tugategereza ko isi ireka kutita ku bibazo Afurika ihura na byo. Tugomba kwibanda ku byo dushobora kugenzura, tugahitamo indangagaciro nziza kandi tukazigumaho.”
Yasabye urubyiruko kwishyiriraho urwego rwo hejuru mu byo rukora, avuga ko iyo umuntu yiyemeje gukora neza kurushaho, aba anazamuye igipimo cy’ibishoboka ku bamukikije.
Ati: “Buri gihe iyo wihaye urwego rwo hejuru kurusha urwari rusanzwe, uba uzamuye igipimo cy’ibishoboka ku bantu bagukikije. Mukoreshe ubwo bushobozi neza.”
Perezida Kagame yanagarutse ku rubyiruko rwa Afurika rwihangira imirimo, avuga ko benshi mu bitabiriye iyi nama ari ba rwiyemezamirimo bashaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’Umugabane.
Yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’abaturage ba Afurika bari mu kigero cyo gukora bafite cyangwa batangiye ubucuruzi, umubare uri hejuru ugereranyije n’indi migabane.
Gusa yavuze ko ikibazo gihari atari ukubura ibitekerezo cyangwa ubuhanga, ahubwo ko rimwe na rimwe imishinga n’abayihanga bakorera mu bwigunge, bigatuma kuyagura bigorana.
Ati: “Niba kwagura ibyo mukora bikiri ikibazo, ntabwo ari uko ibitekerezo cyangwa ubuhanga bibura. Usibye inzitizi z’imiterere y’ubukungu n’izindi, gukorera mu bwigunge na byo bituma ba rwiyemezamirimo badatera imbere uko bikwiye.”
Yavuze ko ibigo byahinduye isi kurusha ibindi byubatswe binyuze mu bufatanye, aho abantu bahuje icyerekezo bakorera hamwe aho gukora buri wese ku giti cye, asaba urubyiruko rwa Afurika kubigenza gutyo.
Ati: “Bimwe mu bigo byahinduye isi kurusha ibindi byubatswe binyuze mu bufatanye, atari mu kwigunga. Byubatswe kuva hasi n’abantu basangiye icyerekezo. Na mwe mukwiye kubikora mutyo, kuko abayobozi twizeye ko mubishoboye.”
Kagame yabwiye urubyiruko ko kuba abayobozi barwitezeho byinshi atari ikibazo, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uko rwizewe kandi rushobora kugira uruhare rukomeye mu hazaza ha Afurika.
YouthConnekt Africa yatangijwe mu Rwanda mu 2017, igamije guhuza urubyiruko rwo mu Rwanda n’ahandi muri Afurika, rukaganira ku iterambere rwarwo, inzitizi ruhura na zo ndetse rugashyiraho intego zo kugera ku byo rwiyemeje.
Kuva yatangira, iyi gahunda yakomeje kwaguka igera mu bihugu 39 byo muri Afurika.
Imibare y’iyi gahunda igaragaza ko kuva mu 2017 yahuje urubyiruko rurenga miliyoni 100 rwo hirya no hino muri Afurika, mu gihe inavuga ko yagize uruhare mu guhanga imirimo miliyoni 10 y’urubyiruko.
YouthConnekt kandi ivuga ko yubatse ubushobozi bw’urubyiruko miliyoni 25, ndetse ikaba yaravumbuye impano z’urubyiruko miliyoni imwe mu bijyanye n’imiyoborere.
Kugeza ubu, iyi gahunda ifite abafatanyabikorwa barenga 50, bakorana mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko no kurushakira amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere rya Afurika.


