Bwiza

Yafatiwe ku kibuga cy’indege agiye kurwanira u Burusiya muri Ukraine, akatirwa imyaka 5

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 25 Ugushyingo 2026 saa 07:46
Yafatiwe ku kibuga cy’indege agiye kurwanira u Burusiya muri Ukraine, akatirwa imyaka 5

1513797

Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwakatiye umuturage wo muri Zimbabwe witwa Tafadzwa Sithole igifungo cy’imyaka itanu gisubitswe, nyuma yo guhamwa no gushaka kujya kurwanira u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine.

Sithole w’imyaka itaravuzwe, yatawe muri yombi ku wa 8 Ugushyingo 2026, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya OR Tambo i Johannesburg, ubwo yari agiye gufata indege imujyana mu Burusiya.

Mu rukiko rwaburanishije urubanza rwe ku wa 24 Ugushyingo 2026, yemeye icyaha cyo kurenga ku itegeko rigenga ubufasha bwa gisirikare butangwa ku bihugu biri mu ntambara, nyuma yo kwemera ko yari yemeye kujya kurwanira u Burusiya agamije guhembwa.

Yasobanuye ko yari yasabye akazi abinyujije kuri internet ari muri Zimbabwe, nyuma umuntu wiswe Albina akamufasha kubona aho acumbika muri Afurika y’Epfo ndetse akamugurira itike y’indege imujyana mu Burusiya.

Igihano cy’imyaka itanu yakatiwe cyasubitswe, bivuze ko atazajya muri gereza keretse akoze ikindi cyaha nk'icyo mu gihe cy'imyaka itanu. Biteganyijwe ko asubizwa muri Zimbabwe.

Sithole yari kumwe n’abandi bane baregwa muri uru rubanza, na bo bari mu biganiro n’ubushinjacyaha ku bijyanye no kwemera ibyaha.

Iki kibazo kije mu gihe u Burusiya bushinjwa gushaka abarwanyi mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Muri Werurwe 2026, Zimbabwe yatangaje ko abaturage bayo 15 bapfiriye mu ntambara ya Ukraine, abandi 66 bakaba barashakirwaga uburyo bwo gutahuka.

Iperereza ryakozwe n’umuryango Code for Africa ryagaragaje imbuga n’imbuga nkoranyambaga 289 zakoreshejwe mu gushaka abantu, bamwe basezeranywa akazi gahembwa neza.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.