Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yasabye Inteko Ishinga Amategeko kugabanya ingengo y’imari y’igihugu ya 2026, ikava kuri tiriyari 68.32 z’ amafaranga ya Nigeria (Naira) ikagera kuri tiriyari 65.18.
Mu ibaruwa yo ku wa 20 Ugushyingo 2026, Tinubu yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko risaba gusubiramo no kongera kwemeza ingengo y’imari, asobanura ko ari uburyo bwo kuyihuza n’amafaranga igihugu giteganya kwinjiza ndetse n’inshingano gifite.
Iyi ngengo y’imari ivuguruye iteganya ko Leta izinjiza tiriyari 33.72 z’amafaranga ya Nigeria, mu gihe amafaranga azagenerwa ishoramari mu bikorwaremezo n’indi mishinga ya Leta azaba tiriyari 26.23.
Nubwo ingengo y’imari yagabanyijwe, icyuho cyayo nticyahindutse kuko kigumye kuri tiriyari 31.46, ni ukuvuga 5.64% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Tinubu yavuze ko amafaranga azibandwaho mu kurangiza imihanda ikomeye, guteza imbere ubuhinzi, kugabanya ikiguzi cy’umusaruro no korohereza abahinzi kubona amasoko.
Yanagumishijeho gahunda yo gufata imyenda mishya ingana na tiriyari 29.22 z’amafaranga ya Nigeria, irimo iy’imbere mu gihugu n’ituruka hanze.
Uyu mushinga utegereje gusuzumwa no kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ingengo y’imari ivuguruye itangire gushyirwa mu bikorwa.


